Rutsiro na Vision zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Ikipe ya Rutsiro FC na Vision zamaze kubona itike yo gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Ibi izi kipe zombi zibigezeho nyuma y’aho zujurije amanota 10 ku rutonde rw’uko amakipe ahagaze mu mikino ya Kamarampaka iri kuba.

Mu mukino w’umunsi wa gatanu mu ya Kamarampaka wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena, ikipe ya Rutsiro yasabwaga kunganya gusa na As Muhanga yari yakiriye, kugira ngo ihite ibona itike.

Umukino warangiye iyi kipe y’Akarere ka Rutsiro itsinze As Muhanga ibitego 2-0 byatsinzwe na Nkubito Hamza na Hakizimana Adolphe. Iyi ntsinzi yatumye igira amanota 10, bivuze ko n’iyo yatsindwa umukino usoza iya Kamarampaka nta kabuza izakina Icyiciro cya Mbere kuko As Muhanga na Intare FC za nyuma ku rutonde zifite amanota ane.

Nubwo Vision FC yatsinzwe n’Intare FC ibitego 3-2, yo yamaze kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yari itegereje uwo bazamukana ngo basimbure Sunrise FC na Étoile de l’Est zombi zo mu Burasirazuba, zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Rutsiro FC ihise igaruka mu gihe yari yamanutse mu mwaka w’imikino ushize, imanukanye na Espoir y’i Rusizi, yo yamanutse mu Cyiciro cya Gatatu nyuma gusimburwa na As Muhanga mu mikino ya Kamarampaka, ikanakurwaho amanota, izira gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaju mu Rwanda (FERWAFA).

Imikino ya nyuma mu ya Kamarampaka iteganyijwe tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo As Muhanga izakira Intare FC, mu gihe Vision yo izakira Rutsiro mu mukino uzagenaa iy’izegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Rutsiro FC yagarutse mu Cyiciro cya Mbere
Cyera kabaye, Vision FC yaje mu Cyiciro cya Mbere
Intare FC yatsinze Vision FC ibitego 3-2

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW