Urukiko rwafunze by’agateganyo umugabo ukekwaho kwica umubyeyi

Nyanza: Abaregwa muri uru rubanza ni Eric Rukundo umwana wa nyakwigendera Patricie Mukangango, areganwa na bagenzi be Eugene Uwihoreye na Domice NSHIMIYIMANA.

Baburanye basaba gukirikiranwa badafunzwe, Ubushinjacyaha bwo bugasaba ko aba bakekwaho kwica uriya mukecuru w’imyaka 70  bakurikiranwa bafunzwe.

Urukiko rwariherereye rusanga uruhande ruregwa ibyo rusaba nta shingiro bifite, rwanzura ko Eric Rukundo na NSHIMIYIMANA Domice, Eugene Uwihoreye bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwashingiye ku imvugo z’abatangabuhamya ko zifite agaciro, urukiko kandi rwavuze ko Eric Rukundo kuba yaremeye ko yishe umubyeyi we ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha, akanashinja abo bafatanyije ku mwica ari impamvu ikomeye yatuma bose bakekwaho icyaha.

Urukiko kandi rwanavuze ko umurambo wa Patricie Mukangango wanigishijwe ikiziriko, mu rugo rwa Eric Rukundo bahasanze ikiziriko gisa n’icyo umurambo wa Patricie wasanganwe, bityo ko hari impamvu zikomeye aba bakwiye gukiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Uko iburanisha ryagenze

Mu rubanza ruheruka mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Eric Rukundo yishe nyina afatanyije na NSHIMIYIMANA Domice na Eugene Uwihoreye.

Ibyo Ubushinjacyaha bwabashinjaga bwanavugaga ko aba bari Kwa Rukundo Eric bazaniwe inzoga, bazanirwa mushikake (brochette) bari kunoza uwo mugambi wo kwica uriya mukecuru, kandi byanavuzwe n’ababazaniraga biriya biribwa n’ibinyobwa.

Ikindi Ubushinjacyaha bwashingiragaho ni uko Eric yari asanzwe atumvikana na nyina, kuko umugore we yari yarahukanye bitewe no kutumvikana na nyirabukwe.

- Advertisement -

Eric Rukundo we yavuze ko atari we wishe nyina kandi kwemera icyaha mu Bugenzacyaha yari yabitewe n’ihungabana asanzwe agira.

Eric Rukundo ndetse n’umwunganizi we Me Mpayimana Jean Paul bo basabaga ko aba bakurikinwa badafunzwe kuko n’abo batangabuhamya ntawabonye mukecuru Patricie yicwa.

Eugene Uwihoreye we yavugaga ko atazi uwishe umukecuru ahubwo ko yabyumvise nk’uko abandi babyumvise kimwe n’umwunganizi we Me Mujawamariya Immaculée basaba ko, Eugene yakurikiranwa adafunzwe.

Kimwe na Domice NSHIMIYIMANA we yavugaga ko yumvise urupfu rwa mukecuru Patricie na we ajya gutabara nk’abandi ariko atazi abamwishe, uruhande ruregwa kandi rwemera ko nyakwigendera Mukangango Patricie yishwe ariko atari bo bamwishe nk’uko byavugiwe mu rukiko.

Nyakwigendera Patricie Mukangango yari atuye mu kagari ka Nyamure, mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yishwe mu ntangiriro za Gicurasi 2024, bikekwa ko umuhungu we Eric Rukundo yaguririye Eugene Uwihoreye na Domice NSHIMIYIMANA bafatanya kuniga nyakwigendera bakoresheje ikiziriko.

Mu bihe bitandukanye Eric Rukundo yagiranaga amakimbirane na nyina ashingiye ko nyina yari yaratumye umugore we yahukana. Si ibyo gusa kandi nyina wa Eric yari yaramwirukanye iwabo yaragiye kuba mu isantere gucuruza ari naho aba.

Ntiharamenyekana niba abafunzwe bazajurira iki cyemezo, cyangwa batazakijurira, bazaba bafungiwe mu igororero rya Huye mu gihe baba bategereje urubanza rwabo mu mizi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza