Mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, abagize Urwego rushinzwe gufasha Akarere gucunga umutekano (DASSO) bagera kuri 342, basoje amahugurwa abinjiza mu kazi.
Ni amasomo yatangirwaga mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari.
Muri aba 342, abagabo 241 naho abagore ni 108 bose batanzwe n’Uturere 12, bakaba ari icyiciro cya VII.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi Mukuru, ashingiye ku cyerekezo Perezida wa Repubulika yahaye igihugu ,yabasabye gusigasira no kurinda ibyagezweho.
Yagize ati “Icyerekezo cyiza yaduhaye dufite, kidutoza gukorera hamwe kandi neza bikaba byaratumye u Rwanda rwongera kubaho no kunga ubumwe kandi rutekanye ndetse runatera imbere umunsi ku wundi. Twese rero dufite inshingano zo gusigasira no kurinda ibyagarutsweho.”
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yavuze ko hatanzwe amasomo atandukanye mu rwego rwo gukora no kunoza akazi kabo.
Yagize ati “Bize amasomo y’akarasisi, ubwirinzi bukoreshejwe amaboko barwanya abagizi ba nabi, amasomo y’inshingano n’imiterere y’urwego rwa DASSO, ay’ubutabazi bw’ibanze, ayo gukusanya amakuru no kuyatangira ku gihe, gucunga umutekano ahantu hahuriye abantu benshi, kwakira ababagana (Customer care) n’ibiganiro bitandukanye mboneragihugu bigamije kubaka u Rwanda twifuza no gushyira umuturage ku isonga.”
Kuva tariki ya 07 Gicurasi 2024 ni bwo amahugurwa yatangiye kuri ba-DASSO bagera kuri 350 ariko umwe aza kugira ikibazo, hasoza aba-DASSO 349 bagizwe n’abagabo 241 n’abagore 108 baturutse mu Turere 12 ari two Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi ndetse na Rwamagana.
UMUSEKE.RW