Abanyeshuri barenga ibihumbi 230 bagiye gukora Ibizamini bya Leta

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Abanyeshuri 235,642 biga mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Amashuri Nderabarezi ndetse n’amashuri y’Ubuganga bagiye gukora Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, rivuga ko ibi bizamini bizatangira ku wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, bikazageza tariki 2 Kanama 2024.

Ku rwego rw’Igihugu bizatangirira mu Karere ka Kicukiro ku kigo cy’amashuri cya G.S Remera Protestant, ahazakorera abanyeshuri 223 bo mu cyiciro rusange ( Ordinary Level) n’abandi 112 bo mu cyiciro cy’amashami ( Advanced Level).

Ni umuhango uzatangira saa Mbiri za mu gitondo, utangizwe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard.

Mu gihugu mu mashuri yose yisumbuye mu byiciro birimo amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Amashuri Nderabarezi ndetse n’amashuri y’Ubuganga hazakora abanyeshuri 235,642.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hazakora abanyeshuri 143, 842 baturutse mu bigo by’amashuri 1,968, bakaba bazakorera kuri Site z’ibizamini 681.

Mu mashuri yisumbuye mu mashami, hazakora abanyeshuri 56, 537 baturutse mu bigo by’amashuri 857, ibizamini bikaba bizakorerwa kuri z’ibizamini 516.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hazakora abanyeshuri 30,992 bavuye mu bigo by’amashuri 331, kuri site z’ibizamini 201.

Mu mashuri Nderabarezi, ibizamini bizakorwa n’abanyeshuri 4,068 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

- Advertisement -

Mu mashuri yigisha Porogarame z’ubuganga hazakora abanyeshuri 203, baturuka mu bigo by’amashuri birindwi.

Ibizamini bya Leta bikorwa buri mwaka, amanota umunyeshuri akuramo akaba ariyo amufasha kuzajya mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye kuyo yarimo.

 

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW