AFCON 2025: Amavubi yongeye kwisanga mu itsinda rya Bénin

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igiye kongera kwesurana na Nigeria hamwe na Bénin mu Gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 (AFCON 2025) kizabera muri Maroc.

Tombola y’amatsinda ibihugu bizaba birimo mu gushaka iyi tike, yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, guhera saa Munani n’igice z’amanywa.

Iyi tombola yasize amakipe y’ibihugu 48 agabanyijwe mu matsinda 12, aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

Amavubi yisanze mu itsinda rya kane (D) hamwe na Libya, Nigeria na Bénin.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria n’iya Bénin si ubwa mbere zibanye mu itsinda rimwe n’u Rwanda  muri ibi bihe bya vuba aha kuko banari mu itsinda rimwe ryo guhatanira itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Ikipe zizaba iza mbere n’iza kabiri muri buri tsinda zizahita zibona itike, uretse mu itsinda B ririmo igihugu cya Maroc kizakira iyi mikino kuko cyo gifite itike.

Mu itsinda ririmo igihugu cya Maroc, ikipe izaba iya kabiri mu gihe Maroc yabaye iya mbere ni yo izabona itike, mu gihe Maroc yabona undi mwanya utari uwa mbere, iyabaye iya mbere ni yo yonyine izabona itike muri iri tsinda.

Dore uko amatsinda yose ateye.

Itsinda A: Tunisie, Madagascar, Comores, Gambia

- Advertisement -

Itsinda B: Maroc, Gabon, Repubulika ya Centrafrica, Lesotho

Itsinda C: Misiri, Cap-Vert, Mauritanie, Botswana.

Itsinda D: Nigeria, Bénin, Libya, Rwanda.

Itsinda E: Algérie, Guinée Équatoriale, Togo, Libérie.

Itsinda F: Ghana, Angola, Sudan, Niger.

Itsinda G: Côte d’Ivoire, Zambia, Sierra Leone, Tchad.

Itsinda H: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée, Tanzania, Éthiopie.

Itsinda I:  Mali, Mozambique, Guinée Bissau, Eswatini.

Itsinda J: Cameroun, Namibie, Kenya, Zimbabwe.

Itsinda K: Afurika y’Epfo, Uganda, Congo Brazzaville, Sudan y’Epfo.

Itsinda L:  Sénégal, Burkina Faso, Malawi, Burundi.

Imikino ibanza mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izakinwa guhera muri Nzeri uyu mwaka. Amavubi anyotewe gukina Igikombe cya Afurika kuko agiherukamo mu 2004, ari na yo nshuro rukumbi yacyitabiriye.

Amavubi yisanze mu itsinda ririmo Bénin na Nigeria

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW