Aimée Niyibizi yasezeye FINE FM

Umunyamakuru w’imikino, Aime Niyibizi yasezeye kuri Radio Fine FM yari amazeho hafi imyaka itatu.

Amakuru y’isezera ry’uyu munyamakuru uri mu bakunzwe na benshi mu gihugu yatangajwe na nyirubwite binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu magambo ye asezera, yashimiye ababanye na we bose muri uru rugendo, by’umwihariko bagenzi be bakoranye mu kiganiro cy’imikino kuri iyi radiyo, avuga ko yihaye akaruhuko kugira ngo azagarukane imbaraga.

Yanditse ati “Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire by’umwihariko abantu twabanye kuri Radiyo Fine FM mu [ikiganiro] Urukiko rw’Ubujurire na [ikiganiro] Sports Var. Rwari urugendo rw’imyaka ibiri n’amezi icyenda.”

Yakomeje agira ati “Byari byiza kunguka ‘experience’ ya Sam Karenzi nk’umubyeyi, [Kalisa] Taifa Bruno, Horaho Axel, Muramira François Regis, Jah d’eau Dukuze na Ishimwe Ricard. Byari byiza cyane! Mpisemo kuba mfashe akanya ngo nduhukemo, nizera ko vuba nzagarukana imbaraga.”

Yabwiye abakunzi be ko muri iki gihe ijwi rye rizaba ritumvikana kuri Radiyo, bazakomeza gukurikira ibiganiro bye ku muyoboro we wa YouTube wa “Aime Niyibizi Empire”.

Niyibizi ni umwe mu banyamakuru beza muri siporo y’u Rwanda, cyane ko anahataniye igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka w’umugabo mu bizatangwa n’Ubuyobozi bwa Shampiyona y’u Rwanda. Aime Niyibizi ahatanye na Sam Karenzi (FINE FM), Reagan Rugaju (RBA), Hitimana Claude (Radio10), Kayishema Thierry (RBA), Rugangura Axel (RBA) na Imfurayacu Jean Luc (B&B Kigali FM).

Uyu munyamakuru kandi yakundirwaga na benshi ubuhanga bwe mu gucukumbura amakuru mu makipe, by’umwihariko Rayon Sports, ndetse benshi bakamukundira uburyo atajya arya indimi ku wo/cyo yemera cyangwa atemera. Ni umwe kandi mu banyamakuru b’abahanga mu kogeza imipira cyane cyane iy’i Burayi.

Uretse Fine FM avuyeho, Aime kandi yanakoreye ibindi bitangazamakuru birimo RBA – Ishami rya Rusizi, Radio 1 ndetse na Isibo TV.

- Advertisement -
Niyibizi yamaze gutandukana na FINE FM

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Comments ( 2 )
Add Comment
  • Mushindi Sylvestre

    Uyu muhungu ama Radio aramurwanira kubera ko ari umuhanga .Gusa ama Radio ari ku rwego rwe ni :
    -RBA
    -FINE FM
    -B&B KIGALI
    -RADIO 10
    -ISIBO SPORT andi asigaye arayarenze ntazayajyemo yaba yitesheje agaciro.

  • Anonymous

    Numunyamakuru mwiza ariko akaba numu heza Nguni wa rayon usanga abiha Ira kuri rayon nabe agiye buriya afite aho agiye sha