APR ntigiye mu butembere- Col Richard

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko intego bajyanye mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ari ugutwarira iki gikombe hanze y’Igihugu kuko bitatu babitse babitwaye ryabereye mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, saa Sita n’igice z’amanywa, ni bwo APR FC yahagurutse i Kanombe ku Kibuga cy’Indege mu rugendo rw’isaha n’igice, yerekeza i Dar es Salaam ahazabera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024.

Mbere y’uko bahaguruka, chairman w’ikipe yaganiriye n’Itangazamakuru, avuga intego bajyanye muri iri rushanwa.

Yagize ati “Nta handi hantu tuzakinishiriza abakinnyi bashya. Tuzabakinishiriza aha. Rero, iyi myiteguro y’umwaka w’imikino (preseason) ni akazi k’umutoza ko kureba uko ahuza abakinnyi asanganwe n’abashya. Ariko nta gahunda yo kujya gutsindirwa hariya dufite. [Umutoza] ni we ugomba gutuma izina rya APR FC riba nka APR FC, abafana bose batwitezeho byinshi bishime.”

Uyu muyobozi w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu kandi yavuze ko basabye umutoza gutwara iri rushanwa kuko inshuro eshatu zose barifite, baritwaye ryabereye mu Rwanda.

Yagize ati “Nta kidashoboka mu mupira. Ni imbogamizi kuba tuzakinira ahatari iwacu, ariko ntabwo tuzahora dukinira iwacu. Rero, aho tugomba kujya gukinira tugomba kureba ko twitwara neza, tukaba twakora byiza bishoboka. Kuki bitashoboka no kugitwara? Umutoza na we yamenyeshejwe ko bitatu byabonetse, byabonetse turi mu Rwanda, ko byakabaye byiza abantu banakibonye bari hanze y’Igihugu.”

Abajijwe kuba irushanwa ritazitabirwa na Yanga Africans na Simba SC zikomeye muri aka Karere k’u Burasirazuba, niba bitazaribishya, Chairman yasubije ko atari ko abibona kuko amakipe arimo na yo ari meza. Yongeyeho kandi ko uko byagenda kose bagombaga kwitabira iri rushanwa bitewe n’uko ryitirirwa Perezida Paul Kagame.

Akomoza ku bakinnyi bashya bashobora kuziyongera muri Nyamukandagira, yavuze ko bikunze umwe ari we wabasanga muri Tanzania, naho abandi bakazabasanga mu Rwanda bagarutse.

Abakinnyi 24 barimo abashya iheruka kugura ni bo APR FC yahagurukanye: Ndayishimiye Dieudonne, Yunussu Nshimiyimana, Frodouard Mugiraneza, Olivier Dushimimana, Ismail Nshimirimana, Gilbert Byiringiro, Seidu Dauda Yassif, Claude Niyomugabo, Ruhamyankiko Ivan, Richmond Lamprey, Clement Niyigena, Arsène Tuyisenge, Gilbert Mugisha, Bosco Ruboneka, Pierre Ishimwe, Alain Kwitonda, Alioum Souane, Elia Kategaya, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Pavelh Ndzila, Mamadou Sy, Apam Bemol na Niyibizi Ramadan.

- Advertisement -

Nyamukandagira iri mu itsinda C hamwe na  SC Villa (Uganda), Singida Black Stars (Tanzania) ndetse na El-Merrekh Bentiu (Sudani y’Epfo).  APR FC iratangira imikino ya yo kuri uyu munsi  tariki ya 9 Nyakanga, ikina na Singida Big Star.

APR FC yerekeje muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup
Morale ni yose
Akamwenyu ni kose
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yijeje abakunzi b’iyi kipe kuzegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2024

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW