AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatumiye abanyamuryango ba yo mu Nteko Rusange idasanzwe iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Nk’uko bigaragara ku butumire bwashyizweho umukono na Perezida w’Icyubahiro w’iyi kipe, Shema Ngoga Fabrice, iyi Nteko Rusange Idasanzwe izaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, guhera saa Tanu n’igice za mu gitondo (11:30).

Ni Inama izabera mu cyumba cy’inama, ku biro by’Umujyi wa Kigali, aho ingingo izaganirwaho muri iyi Nteko Rusange ari iy’ubuzima bwa As Kigali ndetse n’ahazaza hayo.

Iyi Nteko Rusange Idasanzwe itumujwe nyuma y’ibibazo by’amikoro bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe. Ibyatumye itakaza abakinnyi bamwe na bamwe bayifashije gusoreza ku mwanya wa gatanu mu mwaka w’imikino ushize, ndetse ikaba idashyushye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi  nk’andi makipe basanzwe bahangana.

As Kigali itaratangira imyitozo, izatangira shampiyona ya 2024/2025 isura Kiyovu Sports, ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024.

Ibaruwa itumira Abanyamuryango ba AS Kigali

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW