CECAFA Kagame Cup: APR yateye intambwe ijya muri 1/2

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye kuri rutahizamu w’Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy, ikipe ya APR FC yatsinze El-Merreikh Bentiu yo muri Sudan y’Epfo igitego 1-0, biyongerera amahirwe yo kubona itike ya 1/2 mu Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, Cecafa Kagame Cup.

Uyu mukino watangiye Saa mbili z’ijoro za Kigali, ubera kuri Chamazi Complex mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ahari kubera Irushanwa rya Cecafa Kagame Cup 2024.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yaranzwe no gusatira ku kipe ya APR FC yahererekanyaga neza ariko kubona izamu bikomeza kuba iyanga.

Ikipe ya El-Merreikh Bentiu, ntiyatanze byinshi mu gice cya Mbere, cyane ko yaranzwe no gucunga izamu rya yo aho gusatira iry’ikipe y’Ingabo bari bahanganye.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi n’ubwo APR FC yari ifite inyota yo kubona igitego.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka ku munota wa 67 ikuramo Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier bahise basimburwa na Kwitonda Alain na Mamadou Sy.

Ibi byatanze umusaruro mwiza ku munota wa 69 ubwo Mamadou Sy yafunguraga amazamu ku gitego yatsindishije umutwe nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Niyomugabo Claude.

Ku munota wa 77, APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Victor Mbaoma wasimbuwe na Dauda wasabwaga gufasha ikipe ye gucunga igitego yari yatsinze.

Imibare y’umutoza wa APR FC, Darko Navić yagenze neza kuko abasore be bamwumviye bacunga igitego bari batsinze, iminota 90 irangira intsinzi itashye i Rwanda ku gitego 1-0.

- Advertisement -

Ibi byatumye ikipe y’Ingabo yiyongerera amahirwe menshi yo kubona itike ya 1/2 cya CECAFA Kagame Cup nyuma yo kugira amanota atandatu mu mikino ibiri.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya Gatatu (C), ni uwahuje SC Villa yatsinze Singida Big Stars ibitego 3-1.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga Saa Sita z’amanywa ikina na SC Villa, mu gihe El-Merreikh Bintiu izakina na Singida Big Stars.

Ikipe y’Ingabo irasabwa kuzanganya umukino wa Gatatu igahita yuzuza amanota arindwi, mu gihe SC Villa biyisaba kuzatsinda ikagira arindwi ikabona gukatisha itike ya 1/2.

Niyibizi Ramadhan ari mu bagoye cyane El-Merreikh Bentiu
Niyomugabo Claude yatanze umupira wavuyemo igitego cyatanze intsinzi
Byiringiro Gilbert ni umwe mu bato beza APR FC ifite
Muzungu yabaye nawe yari mwiza
Ni ikipe itagoye APR FC
11 ba APR FC babanjemo
11 ba El-Merreikh babanjemo
Rujugiro nawe akazi ke aba yagakoze uko bikwiye!!

UMUSEKE.RW