Congo n’u Rwanda byemeje agahenge k’imirwano

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Intumwa z'u Rwanda n'iza Congo ziganirira muri Angola

Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zahuriye i Luanda muri Angola mu biganiro bigamije guhosha umwuka w’intambara uri hagati y’ibi bihugu.

Umwe mu mwanzuro wafashwe ni uguhagarika imirwano (Cessez-le-feu) bikazatangira kubahirizwa tariki 04 Kanama, 2024.

Perezidansi ya Angola ivuga ko uku guhagarika imirwano bizagenzurwa n’itsinda ribishinzwe.

Kugeza ubu biragoye kumenya niba ako gahenge ko guhagarika imirwano kazubahirizwa, mu gihe umutwe wa AFC/M23 uherutse gutangaza ko ibiganiro bibera i Luanda bitawureba, ko ushaka kuganira imbona nkubone na Leta ya Congo.

Ibiganiro byabaye ku rwego rwa ba Minisitiri, uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ububanyi na Mahanga, naho Congo ihagarariwe na Minisitiri wa Leta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’umuryango wa Francophonie, Mme Kayikwamba Thereze Wagner.

ISESENGURA

Ibi ni ibiganiro bya kabiri biri ku rwego rwa ba Minisitiri bikaba bikurikira ibyabaye tariki 21 Werurwe, 2024.

Ibi biganiro bibaye nyuma yaho mu bihe bitandukanye muri Gashyantare na Werurwe 2024, Perezida, João Lourenço, umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na Congo yagiye aganira na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida Paul Kagame.

- Advertisement -

Hari hashize igihe Leta zunze ubumwe za America zisabye ko habaho agahenge ko gufasha abari mu kaga, n’abashaka gusubira mu mitungo yabo bakuwemo n’intambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.

Ako gahenge karangiye ku itariki 19 Nyakanga, 2024 ariko America isaba ko kongerwaho indi minsi.

Amb Nduhungirehe Olivier na Minisitiri Kayikwamba Wagner bari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola

UMUSEKE.RW