Faustin Archange Touadera yambitse imidali Ingabo z’u Rwanda ziri Centrafrique

Perezida  wa Centrafrique , Faustin Archange Touadera,  Ku wa Kabiri,  tariki ya 1 6 Nyakanga 2024 yambitse  imidali y’ishimwe ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu.

Ibi birori byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu  biri mu Mujyi wa Bangui.

Imidali yahawe ingabo z’u Rwanda ni iyo kubashimira ubunyamwuga n’uruhare  bagira mu kugarura amahoro  muri  Centrafrique   aho bafatanya n’ingabo zo muri iki gihugu kurinda abaturage.

Umuyobozi w’ingabo wa batayo, RWABATT12, Lt. Col Joseph GATABAZI, yashimiye Perezida wa Centrafrique , kubashyigikira ngo  buzuze inshingano zabo muri iki gihugu.

Uyu yanakomoje ku bwitange bw’izi ngabo z’u Rwanda  mu kurinda umutekano w’umukuru w’Igihugu cya Centrafrique .

Muri rusange ibi birori byitabiriwe n’abagize guverinoma ya Centrafrique , uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique, Kayumba Olivier ndetse n’itsinda ry’Abanyarwanda baba muri iki gihugu .

Ingabo z’u Rwanda zahawe ishimwe zuko zikora kinyamwuga
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ko zirinda umutekano w’abaturage ba Centrafrique

UMUSEKE.RW