Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bagera kuri 96.7%, byagaragaje ko FPR Inkotanyi yeretse igihandure abo bari bahatanye mu matora y’Abadepite.
Byatangajwe mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga batoye mu buryo butaziguye Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko Abanyarwanda batoye neza bagera kuri 8,730,059.
Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.
Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%.
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290.
PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.
- Advertisement -
Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko amatora muri rusange yagenze neza ashimira abayagizemo uruhare.
Yagize ati “Tuboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bwitabire bagaragaje muri aya matora.”
Bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazatangarizwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite batorwa mu buryo butaziguye.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko tariki ya 27 Nyakanga 2024 kandi hazatangazwa amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW