Goma: Umusirikare wa Afurika y’Epfo yishwe avuye mu kabari

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umusirikare wa Afurika y’Epfo wari mu butumwa bwa SADC bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo, yishwe arashwe ubwo yari avuye kwica icyaka mu kabari ko mu Mujyi wa Goma.

Uyu musirikare yiciwe i Bujovu muri Komine ya Kalisimbi hafi y’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru.

Amakuru avuga ko yishwe n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda, bamurashe ubwo yari avuye mu kabari kazwi ku izina rya Tarmac International, hari saa Saba z’ijoro.

Kugeza magingo aya, abagera kuri batanu barimo umuyobozi w’ako kabari, abakobwa batatu (bivugwa ko ari Abanyarwanda) n’umusore umwe nibo batawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma umaze igihe urangwamo ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo rukabije, bwatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye.

Meya w’umujyi wa Goma,Timothée Mwisa Kyese, yavuze hakajijwe umutekano nyuma y’uru rupfu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo bamaze igihe basaa gucyura ingabo z’iki gihugu ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni mu gihe kandi abasirikare b’iki gihugu nabo bakunze kubigaragaza binyuze mu mashusho bifata basinze bakayashyira ku rubuga rwa X.

Bamwe mu banye-Goma ntibahwema kwinubira ko ingabo zoherejwe mu butumwa bwa SADC aho kujya guhangana na M23 zirirwa mu businzi no mu ndaya mu Mujyi wa Goma.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW