Gorilla FC yaguze Moussa Omar

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC, bwemeje ko iyi kipe yaguze myugariro, Moussa Omar wakiniraga Musongati y’i Burundi.

Mbere y’uko shampiyona 2024-25, kimwe n’andi makipe, Gorilla FC ikomeje imyiteguro, cyane ko igomba gusimbuza n’abakinnyi yatakaje.

Iyi kipe iyoborwa na Hadji Mudaheranwa Yussuf, yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Moussa Omar.

Uyu myugariro yasinye amasezerano y’umwaka umwe 2024-25. Yakiniraga Musongati yo mu gihugu cy’u Burundi.

Mu minsi ishize, Moussa yari umukinnyi wa Sofapaka FC yo mu gihugu cya Kenya.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Omar yakiniraga Police FC yamazemo imyaka ibiri.

Moussa Omar yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Yahise ahabwa ikaze
Mu mwaka ushize yari umukinnyi wa Sofapaka FC yo muri Kenya

UMUSEKE.RW