Handball: APR yasubiriye Police iyitwara igikombe (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

APR Handball Club, yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere  ya 2024 nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 30-25 mu mukino wa gatatu.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, kuri Kigali Péle Stadium, ni bwo hakinwe umukino wagombaga gusiga habonetse iyegukana igikombe cya shampiyona hagati y’amakipe y’abashinzwe umutekano.

Aya makipe yombi zahuriye ku mukino wa nyuma, nyuma y’aho Police HC isezereye ES Kigoma muri 1/2 iyitsinze ibitego 42-26, mu gihe APR HC yo yari yatsinze Gicumbi HT ibitego 36-29.

Umukino wa mbere wa kamarampaka  wahuje izi kipe z’abashinzwe umutekano, tariki ya 29 Kamena 2024, ntiwigeze urangira kuko APR HC yateye mpaga y’ibitego 20-0 ikipe ya Police. Iyi mpaga yabaye nyuma y’aho umutoza CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana n’abasore be batishimiye imisifurire ubwo APR HC yari ihawe penaliti, birangira banze gukomeza umukino; bava mu kibuga utarangiye.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ni bwo hakinwe umukino wa kabiri, maze Police HC yigaranzura APR HC iyitsinze ibitego 34-27.

Mu mukino wa gatatu wagombaga kugena itwara igikombe, abasore b’umutoza Bagirishya Anaclet  bitwaye neza maze bacyura itsinzi yabahaye igikombe. Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye APR HC iri mbere n’ibitego 15-12, maze igarutse no mu gihe cya kabiri yitwara neza, umukino urangira itsinze ibitego 30-25.

Ni igikombe cya gatatu APR HC itwaye Police HC muri uyu mwaka kuko muri Gashyantare yayitwaye Igikombe cy’Intwari iyitsinze ibitego 26-24, yongera no kuyitwara igikombe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT2024) iyitsinze ibitego 24-22.

Umutoza Antoine n’abasore be bakomeje kubura Igikombe cya Shampiyona batsindiwe ku mukino wa nyuma kuko n’icya 2023 bagitakaje batsindiwe na Gicumbi HT ku mukino wa nyuma.

Umwanya wa gatatu muri shampiyona wegukanwe na Gicumbi HT itsinze ES Kigoma ibitego 21-17.

- Advertisement -

Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo, Musanze HC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse na TTC Rubengera ni zo zabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

APR HC yongeye kumwenyura imbere ya Police HC
Abakinnyi ba APR HC bihariye umukino
Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred ubwo yari ageze ku kibuga
APR HC yari hejuru muri byose
Guhangana ko byari nk’ibisanzwe
Ni igikombe cya Kabiri yegukanye uyu mwaka igikuye kuri Police
Byari ibyishimo
Umukino w’izi kipe zombi ntujya woroha

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW