Hari gukorwa inyigo yo gusubiza Inzovu muri Pariki ya Nyungwe 

Ubuyobozi Bukuru bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko hari inyigo yatangiye gukorwa yo gusubiza Inzovu  muri iyi Pariki.

Hari mu Kiganiro bwagiranye n’Abanyamakuru bandika bakanavuga ku Nkuru z’Ibidukikije(Rwanda Environmental Journalists) .

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Niyigaba Protais, avuga ko Inzovu ya nyuma muri Nyungwe yishwe n’abarushimisi mu mwaka wa 1999.

Niyigaba avuga ko Pariki ya Nyungwe yahoranye umuhare munini w’Inzovu ariko zijya gushyiramo.

Avuga ko ubu ku bufatanye na  African Parks  batangiye gukora inyigo igamije kureba inyungu igihugu cyagira izo nzovu ziramutse zigarutsemo cyangwa igihombo rwahura nacyo zitahagarutse.

Ati “Mu bikorwa bya African Parks  izwiho ni ukugarura inyamaswa muri za Pariki.”

Niyigaba avuga ko  ikibanza gukorwa kibanziriza uwo mushinga wo kuzigaruramo ari inyigo.

Akavuga ko  mu nyigo harebwa ikiguzi icyo gikorwa cyo kusubiza inzovu muri Pariki ya Nyungwe kizatwara hakanarebwa ibyiza kizagirira abaturage n’igihugu  muri rusange uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa.

Ati “Iyo bigaragaye ko inyungu ziri hasi y’ibyiza bari biteze kuwukuramo, bawureka.”

- Advertisement -

Uyu Muyobozi avuga ko aho inyigo igeze kuri uhu ari ku rwego   rushimishije kuko iri hafi yo kurangira.

Niyigaba avuga ko  muri iyi nyigo kandi harimo kureba niba inyungu igihugu kozavanamo ziri hejuru ya 50%.

Muri iyo nyigo kandi harimo kureba niba izo nzovu ziramutse zije muri Pariki zitashobora kwica abaturage cyangwa ngo zangize imyaka yabo.

Cyakora nta gihe ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje igaragaza ikiguzi  uyu mushinga w’inyigo uzarangira utwaye.

Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe habamo ubwoko butandukanye bw’inyamaswa, aribwo Inkende, inkomo, imbwebwe, Isha, Ifumberi ibyonde, Imikunde, ibitera, imondo, Mukungu, igushanga ndetse n’Inkurashaje.

Hakabamo kandi inyoni n’inzoka zirimo izifite ubumara.

Muri iyi Pariki hari ibyatsi inzovu zarishaga byangizaga ibimera birimo ibiti ubu bikaba byarakuze cyane.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yigeze kubamo Inzovu ndetse n’imbogo

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muri Nyungwe