Haruna yasubije Aba-Rayons bamushidikanyaho

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Niyonzima Haruna yatangaje ko abavuga ko ashaje azabasubiriza mu kibuga, asaba abakunzi ba Rayon Sports kuba ikipe hafi bakirinda amabwire.

Nyuma y’iminsi ibiri asinye amasezerano y’umwaka umwe, Haruna yakoranye n’abandi imyitozo yo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Nyakanga 2024.

Nyuma y’imyitozo, Fundi wa Soka yaganiriye n’Itangazamakuru, avuga ko yahisemo kuza muri Rayon Sports nyamara hari andi makipe yo hanze amushaka, bitewe n’uko hari izindi gahunda afite mu Rwanda zirimo no kwigira ubutoza.

Abajijwe ku byo bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bamuvugaho ko ashaje, Niyonzima Haruna yavuze ko ibyo bamuvugaho bimutera imbaraga zo gukora cyane kandi ko mu kibuga ari ho azerekanira ubushobozi bwe.

Ati “Icyo nabwira abantu ni uko icyiza cy’umupira udakinirwa mu cyumba; bawukinira ahagaragara. Kuvuga ko nshaje simbyanga kuko ntabwo nsanziye ubusa. Ibyo bavuga bintera imbaraga zo  kubemeza no gukora cyane.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi [ba Rayon Sports] gufata umwanzuro wo kunsinyisha si uko ari injiji; ibyo bakora barabizi. Icyo navuga ni uko gusaza kwanjye maze iyo myaka yose mbyumva , ahubwo kereka niba naracecuye. Ntabwo umuntu usaza bamugura hanze, ntabwo akomeza akora. Ndashimira Imana igikomeje kuntiza imbaraga kandi n’ubundi [abavuga ko ashaje] nzabereka ko nshaje, ni bo bazafata umwanzuro.”

Uyu mugabo w’imyaka 34 yavuze ko akurikije uko ikipe ye iri kwiyubaka ndetse akagereranya n’abo bahanganiye igikombe cya shampiyona, abona bishoboka ko bacyegukana.

Yasoje asaba abakunzi ba Murera gukomeza kuba hafi ikipe yabo ntibumve amabwire kandi ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.

Muri iyi myitozo itegura umukino wa gicuti Gikundiro izakinamo na Gorilla FC ku wa Gatandatu hagaragayemo kandi rutahizamu, Prinsse Junior Elenga Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville. Ku munsi w’ejo hashize ni bwo uyu musore w’imyaka 24 yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, avuye muri As Vita Club.

- Advertisement -

Abakunzi ba Gikundiro bashaka kuzareba ikipe yabo irimo amasura mashya barasabwa kuzitwaza 3,000 Frws, 5,000 Frws, 10,000 Frws na 20,000 Frw kugira ngo bemererwe kwinjira muri Kigali Péle Stadium.

Niyonzima Haruna (uri iburyo) yijeje Aba-Rayons kuzabaha ibyishimo
Fundi aherutse gusinya amasezerano y’umwaka umwe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW