Ibintu bitanu amatora ya 2024 yasize mu mitwe y’Abanyarwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Icyimpaye yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga

Ku isaha ya saa yine z’ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, Madamu Odda Gasinzigwa, yatangaje ko Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi ari we uri imbere y’abandi bakandida mu majwi.

Ni Abakandida biyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda mu gihe cya Manda y’imyaka itanu iri imbere.

Nyakubahwa Paul Kagame yatsinze abandi bakandida bari bahanganye ari bo Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wari Umukandida Wigenga.

Iby’imibare y’agateganyo igaragaza birimo intera ndende, kubera ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15% mu gihe Dr Frank Habineza afite 0,53% naho Philippe Mpayimana akagira 0,32%.

Iyi ni imibare y’agateganyo imaze kuboneka mu majwi y’abaturage bagera kuri 7,169,864, niyo majwi amaze kubarurwa mu banyarwanda bagera kuri 9,071,157 bari kuri lisiti y’itora.

Nta kujijinganya, iyi mibare irasobanura ko Paul Kagame ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, akazayobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Gutsinda amatora kwa Paul Kagame gusa nk’aho kutatunguye benshi kubera ibigwi, amateka n’uko yahinduye u Rwanda kugeza uyu munsi.

Iyi manda y’imyaka itanu izarangira Kagame yujuje imyaka 29 ayoboye u Rwanda, kubera ko yagiye kuri iyi ntebe iruta izindi mu Rwanda mu mwaka wa 2000, ubwo yasimburaga Pasteur Bizimungu weguye kuri uwo mwanya ku wa 22 Werurwe 2000.

Gutorwa n’Abanyarwanda ku kigero cy’amajwi 99,15% byabaye ikimenyetso ntakuka cy’urwego Abanyarwanda bafataho uyu mugabo.

- Advertisement -

Ni mu gihe mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2024, hatangajwe ko Abanyarwanda bagera kuri 8,730,059 batoye mu buryo butaziguye Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga.

Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290.

PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

Muri iyi nkuru ya UMUSEKE, tugiye kubagezaho ibintu bitanu by’ingenzi byaranze aya matora yo mu Rwanda muri Nyakanga 2024.

Dr Habineza, Paul Kagame na Mpayimana

Abahatanye muri 2017 nibo bagarutse

Abakandida batatu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bo mu mwaka wa 2017 nibo bongeye guhatana mu 2024.

Kuva ku wa 22 Kamena kugera ku wa 13 Nyakanga, Paul Kagame w’imyaka 66, Dr Frank Habineza w’imyaka 47 na Philippe Mpayimana w’imyaka 54 bazengurutse igihugu babwira abaturage imigabo n’imigambi y’ibyo bazabakorera muri Manda y’imyaka itanu bahataniraga.

Ni urugendo rwaranzwe n’imbaraga zidasanzwe kuri buri mukandida haba mu buryo bw’ubushobozi, gutegura ikipe y’abamamaza, amagambo aryohereye mu kuganira n’abaturage n’ibindi.

Aba bakandida uko bageraga imbere y’abaturage, buri umwe ntiyahwemaga kugaragaza ko nta shiti intsinzi ari ye, gusa aho Paul Kagame yanyuraga byabonekaga ko yenekeye bagenzi be.

Ku ruhande rwa Dr Habineza yemezaga ko intsinzi iri mu biganza bye kuko mu matora ya 2017 yatsindiwe ku majwi 0,48%, ngo bari bakiri ishyaka riri kwiyubaka, ariko kuri iyi nshuro ngo ryungutse abarwanashyaka mu gihugu hose.

Aganira n’Itangazamakuru i Kigali, Habineza yavuze ko bafite icyizere ko aya matora bazayatsinda neza, ati” Abadepite baziyongera nibura bagere kuri 20, ndetse na perezidanse turimo kuyifatishaho intoki kuri 55%”.

N’ubwo kuri Site z’aho yagiye yiyamamariza yakirwaga n’abiganjemo abana n’abakuze mbarwa barimo ababaga baje gushungera, Mpayimana Philippe ntiyahwemye kwikomanga mu gatuza ko intsinzi iri imbere ye.

Uyu mugabo nawe yageze mu bice byinshi by’igihugu abwira abaturage ibyo azabakorera nibamwicaza muri Village Urugwiro.

Ubwo ku wa 15 Nyakanga yari amaze gutorera kuri site iri mu ishuri rya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Mpayimana yakomeje kugaragaza ko afite icyizere cyo guhigika Kagame na Dr Habineza.

Yagize ati ” Icyizere kiracyahari kugeza ku munota wa nyuma. Nimugoroba nizere ko iyi shusho yo guseka ntabwo iri buhinduke, ibyishimo tubisangire n’Abanyarwanda bose.”

Ni mu gihe Paul Kagame yiyamamarije mu turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Gakenke, Gasabo na Kicukiro.

Muri utwo Turere twose yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage bamushimira ibyiza y’abagejejeho n’aho yakuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri Site y’i Gahanga mu isozwa ry’ibikorwa byo kwiyamamaza Kagame yagize ati “Ndabashimiye cyane ukuntu mwaje muri benshi, ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa na byo byinshi kandi bizima.”

Perezida Kagame yakirwaga n’ibihumbi by’abaturage aho yiyamamarizaga

Ituze n’umutekano

Amatora ya Perezida n’Abadepite u Rwanda ruvuyemo yaranzwe n’ituze, umutekano ndetse n’ubunyangamugayo, ibishimangira ko Abanyarwanda bamaze kugira umuco wo gukorera ibikorwa byabo mu mahoro n’umutekano.

Muri aya matora yo muri Nyakanga 2014 umutekano wari wose ku masite yo kwiyamamaza, abakandida bose bari bafite ababarindira umutekano.

Mu gihe amatora yo mu bindi bihugu asozwa n’imvururu zo kwanga ibyavuye mu matora cyangwa gushyamirana kw’abakandida, mu Rwanda ho abaturage bavugaga ko ari ‘Ubukwe”, ibishimangira ubudasa bw’Abanyarwanda.

Gusa Dr Habineza yagaragaje ko mu turere tw’u Rwanda yiyamamarijemo, muri Ngoma na Rulindo habayeho kubavangira ,gufungisha abantu amaduka, kubwira abantu kujya ahandi n’ibindi.

Ni mu gihe Dr Habineza yagaragaje ko mu tundi turere ho bakiriwe neza n’abayobozi bose b’uturere.

Dr Habineza ati ” Demokarasi iragenda itera indi ntambwe tuva ahatameze neza tujya aheza.”

Abantu bagera kuri bane barapfuye abandi barakomereka mu mpanuka y’imodoka yagonze abantu bari mu muhanda bajya kwamamaza Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Huye.

Mu ijambo rye muri ako karere, Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo asaba ko hakorwa ibishoboka impanuka zikagabanuka mu bikorwa byo kwamamaza.

Ni mu gihe mu Karere ka Rubavu abantu babiri bapfiriye mu mubyigano w’abarimo gusohoka ahari hasorejwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje  ko ku wa Mbere taliki 15, Nyakanga, 2024 ubwo habaga amatora, mu Rwanda hose haranzwe n’umutekano usesuye.

Yagize ati “Twabonye ko habaye amatora akozwe neza kandi nta bibazo bihungabanya umutekano twabonye. Ibikoresho byose byakoreshejwe mu gutora byageze kuri site mu mahoro kandi mu by’ukuri ibintu byagenze neza”.

“Vibes” z’Urubyiruko

Urubyiruko rugera kuri miliyoni ebyiri ni ubwa mbere rwitabiriye amatora, ni mu gihe abantu babiri kuri batanu batoye kuri iyi nshuro ari urubyiruko.

Mu bikorwa byo kwamamaza abakandida urubyiruko rwari hejuru na Morali idasanzwe, rwisize amarangi, ruhanga indirimbo, imivugo, imyerekano n’udushya tugaragaza gushyigikira umukandida n’ishyaka bihebeye.

Abahanzi nabo babonye agafaranga mu bikorwa byo gususurutsa ababaga bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Abakandida Perezida n’Abadepite.

Ni urubyiruko rwishimiye kugira ijwi mu gutora abazaruyobora mu gihe kiri imbere.

Irankunda Patric wo mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gutora aganira na UMUSEKE yagize ati “Nzi ko natoye neza umuyobozi uzangirira akamaro n’igihugu cyanjye muri rusange, ni ishema kuri njye, amatsiko yari menshi”.

Keza Joana w’imyaka 19 y’amavuko, we avuga ko nk’urubyiruko yishimiye kuzuza inshingano mboneragihugu.

Ati ” Numvaga umunsi utinze kugera ngo ninjire mu cyumba cy’itora, nari mfite ubwoba ariko nasohotse nishimye, nifata ifoto y’urwibutso.”

Urubyiruko rwa Democratic Green Party of Rwanda rwabaga rwabukereye

Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Mu gihe hirya no hino imbuga nkoranyambaga ziri kwifashishwa n’urubyiruko ndetse n’abanyepolitiki mu guteza imidugararo, mu Rwanda ho zagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’amatora yo muri Nyakanga 2024.

Urubyiruko nka bamwe bakoresha izi mbuga cyane baje ku isonga mu kuzikoresha mu gutanga amakuru ku matora no kwamamaza abakandida bashyigikiye.

Imbuga zirimo Youtube, Tik Tok, Instagram, X yahoze ari Twitter na Facebook ziri mu zaciye agahigo muri aya matora Abanyarwanda bafataga nk’ubukwe.

Zagize kandi uruhare mu kugaragaza udushya dutandukanye twaranze ibihe byo kwamamaza Abakandida Perezida n’Abadepite hirya no hino mu gihugu, ibyaberaga mu Murenge runaka bwiraga byasakaye Isi nzima.

Urugero ni Icyimpaye Rosette waserutse kuri Site ya Gahanga yamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ,Paul Kagame, yambaye nk’umugeni. Mu minota micye amashusho ye yari yakwiriye irwotambasimbi !.

Komisiyo y’igihugu y’amatora nayo yakoresheje cyane imbuga nkoranyambaga ndetse n’imvugo urubyiruko rwiyumvamo, mu gutanga ubutumwa bwa gahunda z’amatora.

Amashyaka n’imitwe ya Politiki nabyo ntibyatanzwe ku gukoresha imbuga nkoranyambaga no kwiyegereza abavuga rikijyana kuri izo mbuga urubyiruko rwahimbye “Imihanda”.

Icyimpaye yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga
Abakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo bahuraga na Paul Kagame wa FPR Inkotanyi

Abahatanye na Kagame bamukuriye ingofero !

Dr. Frank Habineza wari umukandida perezida uhagariye ishyaka rya DGPR yashimye uburyo amatora yagenze nyuma yo gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Dr. Habineza yashimiye Nyakubahwa Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.

Yagize ati “Turagira ngo dutangaze ko tubyakiriye ndetse duhaye ishimwe cyangwa ‘félicitations’ Nyakubahwa Paul Kagame cyane ko yabonye amajwi menshi kuturusha. Tumuhaye ‘félicitations’”.

Yashimiye by’umwihariko inzego z’umutekano zakoze akazi gakomeye ndetse n’itangazamakuru ryafashije gutangaza ibyakorwaga byose.

Yagize ati “Reka nshimire n’Abanyarwanda batwakiriye neza hirya no hino mu Gihugu mwarabibonye ko baje kumva imigabo n’imigambi yacu”.

Mpayimana wari umukandida wigenga yagize 0.32% angana n’abantu 22,753 yavuze ko ategereje kumenya ibyavuye mu matora bisesuye.

Mpayimana avuga ko icyo yifuzaga ari uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo ko ibijyanye n’umubare w’amajwi ndetse n’uwazaga mu bikorwa bye byo kwiyamamaza atabitindaho.

Ati ” Icy’ingenzi ni uko twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mu buyobozi”.

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko kugira amajwi menshi gutya bigaragaza icyizere Abanyarwanda bamufitiye ndetse kigenda cyiyongera uko iminsi yigira imbere.

Yabigarutseho nyuma yo gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Abanyarwanda bakoze ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

Kagame yavuze ko atajya yiheba kuko no mu bikomeye icyizere afitanye n’Abanyarwanda kimufasha kumva ko bari kumwe muri byose.

Ati ” Ntabwo njya nshoberwa na busa no mu bigoranye tuzanyuramo cyangwa tumaze kunyuramo. Ni cya cyizere mba mfitanye namwe nizeye ko tuzabikemura.”

Yakomeje agira ati ” Ndabashimira rero nk’Abanyarwanda, nka FPR ituri imbere mu bitekerezo, mu bikorwa, mu ngiro ya politike, ndashimira urubyiruko mwebwe, tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge bibe n’umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo.”

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko Ibiro by’itora byari 2,600 kandi ibigera kuri 160 byari mu mahanga ngo bitorerwemo n’Abanyarwanda baba muri Diaspora.

Abakorera bushake bari abantu 100,000 mu gihe indorerezi 1,100 ari zo zakoze akazi ko kureba uko amatora agenda.

Izo ndorerezi zaje zituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa n’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati.

Bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazatangarizwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite batorwa mu buryo butaziguye.

Biteganyijwe ko amajwi ya burundu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakaga 2024.

Mpayimana Philippe avuga ko amatora ya 2024 ari ikimenyetso cya Demokarasi mu Rwanda
Kagame yashimiye abamutoye n’imitwe ya Politiki yamushyigikiye
Dr Frank Habineza yemeye ko yatsinzwe na Kagame
Amajwi y’agateganyo yabazwe mu buryo bwihuse

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW