Ikipe ya Rayon Sports yatangaje itariki ‘Rayon Sports Day’ uzwi ‘nk’Umunsi w’Igikundiro’ wa 2024/25 uzaberaho.
Umunsi w’Igikundiro benshi bazi ku izina rya ‘Rayon Day’ ni umunsi abafana bayo bamurikirwa abatoza, abakinnyi bashya ikipe iba yaraguze, hagakinwa umukino wa gicuti ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Nk’uko Rayon Sports yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, uyu munsi ngarukamwaka uzaba ku wa 03 Kanama 2024.
Nta yandi makuru ajyanye n’aho uzabera, ikipe bazakina ndetse n’ibindi bijyanye na wo byatangajwe. N’ubwo bimeze bityo ariko, Rayon Sports yatangaje ko umunsi mukuru wayo w’uyu mwaka uzaba urimo udushya twinshi kandi uteguye bidasanzwe.
Uretse ibikorwa bijyanye no kwerekana abakinnyi na nimero bazajya bambara, kuri uyu munsi kandi bimenyerewe ko Aba-Rayons bakora akarasisi mu muhanda bijyanye n’aho ibirori nyirizina biba birabera. Kuri uyu munsi kandi abitabiriye ibirori basusurutswa n’abahanzi batandukanye baba batoranyijwe.
Mu bakinnyi bashya Rayon Sports imaze gusinyisha ku buryo abakunzi bayo babitega kuri uyu munsi ni Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Rukundo Abdul Rahman, Ndikuriyo Patient, Omborenga Fitina, Omar Gningue na Junior Elenga byitezwe ko agomba kuyisinyira.
Iyi kipe ikomoka i Nyanza ariko iracyafite umukori wo gushaka umutoza mukuru n’umwungiriza we nyuma y’igenda ry’Umufaransa, Julien Mette wayitozaga. Ni mu gihe ariko Umuvugizi w’Ikipe, Ngabo Roben yari yatangaje ko muri iki cyumweru tugereye, ari bwo umutoza yagombaga gutangazwa.
Ubwo Umunsi w’Igikundiro uheruka, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 5 Kanama 2023.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW