Imishinga itandatu y’urubyiruko rwo muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, yahembwe nyuma y’ubushakashatsi bugamije kubungabunga umutungo kamere w’amazi mu irushanwa rya Water Resource Modeling Hackathon 2024.
Ni amarushanwa yateguwe n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda(REB) n’Umuryango wita ku bidukikije Albertine Rift Conservation Society (ARCOS) ku
Abanyeshuri 18 nibo bari bakoze imishinga y’ubushakashatsi igamije kubungabunga amazi ariko batandatu bahize abandi nibo bashimiwe.
Emmanuel Singirankabo, umwe mu bitabiriye iri rushanwa yagaraje ko amarushanwa nk’aya aba agamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije amazi.
Ati “Iyi gahunda izafasha mu gushakira igisubizo kirambye ibibazo biri mu ifatwa ry’amazi , hibandwa ku micungire y’amazi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Bizatwara igihe n’amafaranga kugira ngo hafatwe ibyemezo bikemura ibibazo kandi birambye. ”
Marie Claudine Umutoniwase watsinze iri rushwana akaba asanzwe yiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga, yashimye abateguye iri rushwana kuba baba bashyizeho urubuga rutuma abanyeshuri batanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo.
Yagize ati “Ndashimira byimazeyo abateguye iyi ‘hackathon’ ni urugendo rwiza ku banyeshuri kugira ngo twige kuko ahanini twigira ku bibazo niba udahuye n’ikibazo, ntuzigera wiga.”
Yasabye abanyeshuri bagenzi be kwitabira imishinga y’ubushakashatsi kuko aribwo bufasha mu gushaka ibisubizo by’ibibazo.
Umuyobozi w’Umuryango wita ku bidukikije ARCOS Network, Dr Sam Kanyamibwa, yavuze ko intego ari ugushyigikira ubumenyi bw’abanyeshuri mu kubungabunga ibidukikije.
- Advertisement -
Ati “Aya marushanwa agenewe urubyiruko rw’abanyeshuri. Ni amarushanwa yo kugira ngo dushyigikire ubumenyi no kugira ngo cyane cyane tuganishe ku kubungabunga umutungo w’amazi dufite mu gihugu kuko amazi afite akamaro.”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’ Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda ( RWB), Nsabimana Evariste, yavuze ko ubushakashatsi abanyeshuri bakoze buzabafasha kurushaho kubungabunga amazi aho ari hirya no hino mu gihugu.
Ati “Nka Rwanda Water Resources Board, mu kazi kacu ka buri munsi, icyo dukora ni ukubungabunga umutungo kamere w’amazi muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda, ibyo dukora rero habamo kwifashisha amakuru dukura ku migezi itandukanye mu rwego rwo kubungabunga amazi.”
Marie Claudine Umutoniwase watsinze irushanwa yahawe 1.000.000 RWF, Emmanuel Singirankabo ahabwa 800.000 RWF, Olivier Iradukunda ahabwa 600.000 RWF, Fidele Mwizerwa ahabwa 500.000 RWF, Hodari Jean Pierre ahabwa 400.000 RWF, na Jean Bosco Ntirenganya ahabwa 300.000 RWF.
UUSEKE.RW