Ingengabihe ya shampiyona 2024-25 yatangajwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’Amaguru y’abagabo mu Rwanda, Rwanda Premier League, bwatangaje Ingengabihe y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Iyi ngengabihe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, yerekana ko umukino ubanza uzahuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ku munsi wa Gatatu wa shampiyona nyuma y’uko ikipe y’Ingabo na Police FC zizaba zivuye gukina imikino ya mbere y’amarushanwa Nyafurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, ni bwo Rwanda Premier League icunga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yashyize ahagaragara ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2024/2025.

Shampiyona izatangira tariki 15 Kanama 2024 mu gihe izashyirwaho akadomo  tariki ya 18 Gicurasi 2025. Imikino ibanza izasozwa tariki 23 Ukuboza 2024, naho imikino yo kwishyura izakinwe guhera tariki 17 Mutarama 2025 isozwe tariki 18 Gicurasi 2025.

Nk’uko bigaragara kuri iyi ngengabihe, umukino uruta iyindi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, uzakinwa ku munsi wa gatatu wa shampiyona, ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2025, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Kigali Pelé Stadium/Amahoro Stadium. Rayon Sports ni yo izabanza kwakira.

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe y’amakeba uzakirwa na APR FC ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, saa Moya z’umugoroba (19h00) kuri Kigali Pelé Stadium/Amahoro Stadium.

Izi kipe ziri mu zikunzwe ba benshi zizatangira shampiyona zakira imikino kuko Rayon Sports izahura na Marine FC ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Bitewe n’uko APR FC izakina umukino wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Champions League) tariki 16-18 Kanama 2024, izakinamo na Azam FC yo muri Tanzania, byatumye umukino wayo wa mbere muri shampiyona ushyirwa tariki 28 Kanama. Ni umukino izakiramo Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni na ko bimeze kandi kuri Police FC izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup kuko na yo izakina umukino wayo wa mbere muri shampiyona, tariki 28 Kanama, basura Etincelles i Rubavu.

- Advertisement -

Imikino yose ya shampiyona izakinirwa kuri stade esheshatu, ari zo Kigali Pelé Stadium, Amahoro Stadium, Huye Stadium, Umuganda Stadium, Ngoma Stadium ndetse na Stade Ubworoherane y’i Musanze.

APR FC ni yo ibitse Igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize, mu gihe Vision FC na Rutsiro FC ari zo zazamutse mu Cyiciro cya Mbere zisumbuye Étoile de l’Est na Sunrise zombi zo mu Burasirazuba zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Ingengabihe ya shampiyona 2024-25 yamaze gutangazwa
Ingengabihe y’iminsi wa mbere wa shampiyona

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW