Irushanwa rihuza za Bank rigiye gukinwa ku nshuro ya Gatanu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irushanwa rihuza za Bank mu mikino itandukanye, rigiye gukinwa ku nshuro ya ryo ya Gatanu.

Guhera tariki ya 27 Nyakanga kugeza tariki ya 31 Kanama 2024, hazaba hari gukinwa irushanwa ngarukamwaka rihuza za Bank.

Ubuyobozi bw’Ihuriro rya Bank mu Rwanda, Rwanda Bankers’s Association [RBA], bwemeje ko irushanwa rihuza za Bank [Interbank] rizitabirwa n’amakipe umunani, mu gihe umwaka ushize hari hitabiriye icyenda.

Hazakinwa imikino ine irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball no Koga. Bisobanuye ko ikipe ishobora kudakina umukino runaka ariko igakina undi.

Amakipe yitabiriye uyu mwaka, ni Banki y’Abaturage (BPR), I&M Bank, NCBA Bank, Ecobank, GT Bank na Zigama SCC.

Iri rushanwa rizabera ku bibuga birimo ibyo kuri IPRC-Kigali, Tapis rouge i Nyamirambo, Kimironko (Basketball), APACOPE (Volleyball) na Green Hills Academy (Koga).

N’ubwo ari irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya Gatanu, abaritegura bavuga ko hakiri imbogamizi z’ibibuga ndetse n’amakipe abura ku kibuga mu buryo butunguranye kandi hari ibiba byatanzwe ngo hategurwe imikino.

Aganira ku ntego ngari z’iri rushanwa, umuyobozi wa RBA, Ntore Francis Tony, yavuze ko ubwo hatangizwaga iri rushanwa bwa mbere, hari hagamijwe gufasha abakozi gukora siporo kugira ngo babungabunge neza ubuzima bwa bo, ariko ikirenze kuri ibyo banasabane na bagenzi ba bo bakora akazi kamwe.

Haguma Natacha uyobora Ikompanyi ya “GLS” isanzwe itegura ibikorwa bitandukanye harimo n’iri rushanwa, yavuze ko uko imyaka ishira bishimira urwego iri rushanwa rigenda rigeraho.

- Advertisement -

Ntateteri Vedaste usanzwe ari Umusifuzi mpuzamahanga muri Volleyball akanaba Ushinzwe Tekiniki muri “GLS”, yavuze ko buri kimwe kijyanye n’amategeko giteguye neza.

Mu mupira w’Amaguru, hakozwe amatsinda abiri agizwe n’amakipe arindwi. Itsinda rya mbere ririmo Equity Bank, NCBA na I&M Bank. Irya Kabiri ririmo BK, Zigama CSS, BPR na GT Bank.

Muri Basketball, na ho hakozwe amatsinda abiri. Irya mbere ririmo BK, NCBA na Ecobank. Irya Kabiri ririmo Equity Bank, BPR na I&M Bank.

Muri Volleyball ho nta matsinda yigeze akorwa kuko hitabiriye amakipe atatu gusa. Hazakina Zigama CSS, BPR na BK. Mu mukino wo Koga na ho nta matsinda yigeze akorwa.

Mu mwaka ushize, ikipe ya Equity Bank yegukanye igikombe muri Volleyball no mu mupira w’Amaguru, mu gihe muri Basketball cyegukanywe na Bank ya Kigali (BK).

Abayobozi basobanuye uko irushanwa rizagenda
Umuyobozi wa RBA, Ntore Francis yasobanuye byinshi ku irushanwa
Tombola yakozwe ku mugaragaro
Vedaste ni we wayoboye tombola
Buri kigo cyatomboye
Haguma Natacha, ni we muyobozi wa “GLS”
Ntateteri Vedaste ni we Ushinzwe tekiniki muri GLS
Ibisobanuro byatangiwe mu kiganiro n’abanyamakuru

UMUSEKE.RW