Inzego z’umutekano ziryamiye amajanja i Kampala

Inzego z’umutekano i Kampala muri Uganda ziryamiye amajanja mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo y’urubyiruko rwariye karungu ruvuga ko kuri uyu wa 23 Nyakanga ruzindukira ku Nteko Ishinga Amategeko rwamagana ruswa yamunze ubutegetsi.

Urubyiruko rwo muri Uganda rumaze igihe rutegura imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gusaba ko ruswa iranduka muri Uganda.

Bishoye muri ibi nyuma yo kurebera kuri bagenzi babo bo muri Kenya bateguye imyigaragambyo ikomeye yatumye Perezida William Ruto akuraho ibyo kuzamura imisoro.

Iyi myigaragambyo y’urubyiruko rwo muri Kenya rwiyise ‘Gen-Z’ yafashe indi ntera kugera aho rusaba Ruto kuva ku butegetsi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke yashimangiye ko nta kujenjekera abifuza guhungabanya umutekano muri Kampala.

Yagize ati ” Ntabwo tubahisha ni ukuri twapanze abashinzwe umutekano mu buryo budasanzwe kuko dufite impungenge z’umutekano”.

Kuri uyu wa Mbere yabwiye itangazamakuru ko inzego ziperereza ziri gukurikirana akantu ku kandi kugira ngo abo bashaka kwigumura bahabwe isomo ribakwiye.

ACP Kituuma yavuze ko Polisi n’abasirikare bari mu nguni zose z’umujyi wa Kampala, bacunze amahuriro y’imihanda n’inyubako za Leta.

Yavuze ko bafashe ingingo yo kugota ibiro by’ishyaka rya NUP rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

- Advertisement -

Abapolisi bafunze bamwe mu barwanashyaka ba Bobi Wine wahujwe n’iyi myigaragambyo, bafata imodoka ku buryo nta winjira nta n’usohoka ku biro by’iryo shyaka.

Bobi Wine yavuze ko kuri uyu wa Kabiri azifatanya n’abigaragambya mu rugendo bazakorera ku Nteko Ishinga Amategeko.

Yabwiye itangazamakuru ko nta gitangaje mu kwamagana ruswa ngo yashinze imizi muri Uganda.

Bobi yavuze ko ubutegetsi bwa Uganda buri gushaka kugereka iyi myigaragambyo kuri NUP mu rwego rwo gutesha agaciro ibitekerezo by’urubyiruko rurambiwe n’ubuzima bubi.

Kugeza ubu imodoka z’intambara zikoreye imbunda ziremereye zirimo ziranguruka mu murwa Kampala rwagati.

Perezida Yoweri Museveni yahaye gasopo abategura iyi myigaragambyo avuga ko “bari gukina n’umuriro”, abashinja gukorana n’abanyamahanga mu guteza akajagari mu gihugu.

Umutekano wakajijwe i Kampala

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW