Kamonyi: Bahize kuzatora Paul  Kagame 100%

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abakandida depite Munyandamutsa Jean Paul na Uwamahoro Priscah babwiye Abanyamuryango ko gutora Kagame ari uguhitamo neza

Abanyatuye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi bahize gutora Umukandida wa FPR Inkotanyi ku kigero cya  100%.

Babigaragaje ubwo abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi biyamamazaga.

Ubwitabire bwari hejuru, aba banyamuryango bavuga ko ibigwi bya Paul Kagame byivugira kuko ibyo amaze kubagezaho batabirondora ngo babirangize.

Mu ndirimbo zirata ibikorwa by’Umukandida wa FPR bose bavugaga ko gutora Kagame ari ugutora Ubumwe bw’Abanyarwanda, Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage.

Abandi bahamya ko kumutora ari ugutora ubuzima.

Chairman w’Umuryango FPR mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel,avuga ko gutora Kagame n’Abadepite b’Umuryango ari ugutora Demokarasi n’Amajyambere arambye.

Ati “Nimutora Paul Kagame n’abadepite muzaba mutoye Iterambere kuko rizagera kuri bose.”

Mutuyimana Chantal Ushinzwe kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi  yasabye buri munyamuryango guhitamo neza bakamenya uwingirakamaro.

Ati “Ndasaba buri wese gushyira igikumwe ku gipfunsi muzaba mutoye FPR.”

- Advertisement -

Muri uyu Murenge wa Rukoma abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi biyeretse abanyamuryango ni Munyandamutsa Jean Paul na mugenzi we Uwamahoro Prisca.

Aba bombi bigeze kuba muri Komite Nyobozi y’Akarere ka Kamonyi mu myaka ishize.

Usibye ubwitabire bwari hejuru, muri iyi gahunda umwe mu banyamuryango yagaragarije abari aho indege igendera hasi yakoze.

Ubwitabire bwari hejuru n’ibyishimo byo kuzatora Paul Kagame
Umwe mu Banyamuryango yeretse bagenzi be indege yakoze
Chairman w’Umuryango FPR mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko gutora Paul Kagame ari ugutora Demokarasi n’Amajyambere

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi