Kepler VC yegukanye Liberation Cup (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kepler VC yatwaye irushanwa ryo Kwibohora (Liberation Cup 2024) itsinze Police VC amaseti 3-1, Police y’abari n’abategarugori yongera kwisubiza igikombe nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-1.

Imikino ya nyuma y’iri rushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 30 ryamaze iminsi itatu yasojwe ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, muri Petit Stade Amahoro ivuguruye.

Umukino wari utegerezanyijwe amatsiko na benshi mu bihebeye uyu mukino w’intoki ni uwahuje Kepler yageze ku mukino wa nyuma isezereye REG ndetse na Police VC yawugezeho isezereye APR VC muri 1/2.

Uyu mukino w’indyankurye wasize Kepler y’umutoza Nyirimana Fidèle yegukanye Irushanwa ryo Kwibohora muri uyu mwaka, itsinze Police VC amaseti 3-1 (25-18, 20-25, 25-20, 25-18).

Mu bari n’abategarugori, Ikipe y’Igipolisi ni yo yatwaye igikombe itsinze APR WVC (27-25, 25-13, 16-25, 25-20). Ni irushanwa ryikurikiranya itwaye itsinze APR WVC ku mukino wa nyuma kuko no mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ari yo yaryegukanye.

Mu mikino yo guhatanira imidari y’umuringa, APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0 (25-21, 27-25, 25-23). REG VC ntiyahiriwe n’iri rushanwa kuko irisoje nta seti n’imwe ibashize gutwara kuko mu mukino wa 1/2 na bwo yari yatsinzwe na Kepler amaseti 3-0.

Mu bagore, Rwanda Revenue Authority ni yo yegukanye umwanya wa gatatu na yo itsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-16, 25-19, 25-16).

Iri rushanwa ryo Kwibohora ryabaga ku nshuro ya kabiri ryari ryitabiriwe n’amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona ya 2023/2024, mu bagabo no mu bagore.

Ku nshuro ya mbere rikinwa mu 2023, iri rushanwa ryegukanwe na APR VC mu bagabo ndetse na Police WVC yongeye kuryisubiza mu bagore.

- Advertisement -
Mahoro Yvan na bagenzi be babitse igikombe cya Mbere mu kabati
Ubwo Kepler VC yambikwaga imidari
Police VC yegukanye umwanya wa Kabiri
N’aba Police VC bambitswe imidari
Byari ibyishimo
Abakoze neza babishimiwe
Abasifuye iri rushanwa, bashimiwe
Nta basifusi, nta mikino yabaho!
FRVB yashimiye Umuyobozi wa Kepler University ku bw’urukundo rwa Siporo agira
RRA WVC yabaye iya Gatatu
APR WVC yabaye iya Kabiri
Abanyamakuru n’abakunzi ba bo bari baje kureba Volleyball
Police VC yari ifite abafana
Police WVC yongeye kubika igikombe cy’Irushanwa ry’Umunsi wo Kwibohora
APR VC yishimiye umwanya wa Gatatu
REG VC na APR VC ni zo zahanganiye umwanya wa Gatatu
RRA WVC iri mu zikumbuye igikombe
Ruhango VC yegukanye umwanya Kane

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW