Abantu batanu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, imodoka y’ivatiri (Voiture) yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000 yerekeza kuri CHIC .
Usibye abantu bakomeretse, yanangije n’ibindi binyabiziga birimo moto 10 n’imodoka 4 byari mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko impanuka yatewe n’uko hari imodoka ya Bus Youtong yabanje kugonga imodoka y’ivatiri yari iri imbere umushoferi wari utwaye iyo vatiri aho gufata feri afata ku muriro agonga ibindi binyabiziga byari mu muhanda.
Ati “Kubera ko yafashe umuriro moto 10 n’imodoka enye zose zangiritse ndetse abantu batanu barakomereka ubu barimo kwitabwaho ku bitaro bya CHUK”.
SP Kayigi avuga ko mu bantu batanu bakomeretse harimo umwe wakomeretse cyane akaba ari kumwe n’abandi mu bitaro bitabwaho n’abaganga.
SP Kayigi avuga ko nta muntu wasize ubuzima muri iyi mpanuka kandi inzego z’umutekano zahise zihagera zigatanga ubutabazi bw’ibanze ku bakomeretse.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yasabye abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa ateza impanuka..
Ati “Abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika ndetse igihe umushoferi ahuye n’impanuka agomba guhagarara kugira ngo afashwe kuko iyo habayeho kudahagarara ateza ibyago n’abandi bagenda muri uwo muhanda”.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW