Kigarama: Bahamije ko bakomeye kuri Kagame na FPR Inkotanyi

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, biyemeje kuzahora ari Indahemuka kuri Paul Kagame bakazamwitura ibyo yabakoreye ubwo bazaba bamuhundagazaho amajwi mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Babigarutseho ubwo bahuriraga ku kibuga cya Mburabuturo mu gikorwa cyo kwamamaza Abakandinda Depite ba FPR Inkotanyi ndetse na Paul Kagame, Umukandinda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ingabire Marie Clarisse, Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yavuze ko kubera uyu Muryago ubwo yarangizaga amashuri, yatangiye gukora ubucuruzi bwe nta muntu umuhagaze hejuru.

Ati “Nyuma yo kurangiza amasomo yanjye, nashoboye gutangiza umushinga wanjye bwite, ikintu cyari kigoye cyane mu buyobozi bwabanje kubera gukandamiza abagore.”

Ingabire yavuze ko ubu ari umucuruzi ukomeye ndetse uha n’abandi akazi.

Jacques Rutsinga, Ushinzwe kwamamaza Paul Kagame mu Murenge wa Kigarama, yavuze ko kubera FPR-Inkotanyi, ubu abanyarwanda bamaze imyaka 30 babanye mu bumwe ko bityo nabo bakwiriye kuba Indahemuka bagatora FPR-INKOTANYI.

Ati “Ikintu cya mbere Abanyarwanda bose bagomba kwishimira ni ubumwe bwazanywe na FPR Inkotanyi.”

Yongeraho ati “Ku ya 15 Nyakanga, dukwiye gushyira amajwi yacu ku Gipfunsi, gihagarariye umukandida wacu, Paul Kagame”.

Dr. Liliane Umutesi, Kandinda-Depite wa FPR-Inkotanyi, wakuriye kandi akiga i Mburabuturo, yavuze ko ikibaraje ishinga nka FPR ari iterambere ry’abanyarwanda.

- Advertisement -

Ati “Usibye amata Kagame yaduhaye, azatwubakira n’imihanda ibiri ihuza Kigarama na Miduha”.

Umutesi yijeje abaturage ko igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kizatuma umurenge wa Kigarama uzahinduka uwo guturwa no kurushaho gukorerwamo ubushabitsi.

Ati “Gutura mu Murenge wa Kigarama ntibizongera kugora umuntu uwo ari we wese kuko igishushanyo mbonera kizemerera buri wese gutura hano hashingiwe ku bushobozi bwe.”

Ibikorwa byo kwamamaza mu Murenge wa Kigarama byitabiriwe n’abahanzi barimo Eric Senderi International Hit, Fireman n’abandi bavuze ibigwi bya Chairman Paul Kagame.

Abatuye mu Murenge wa Kigarama bavuze ko bakurikije ibyo FPR-Inkotanyi yakoreye igihugu mu myaka 30, nta kindi bayitura uretse kuyibera Indahemuka bagatora Abadepite bayo ndetse na Paul Kagame nk’umukandinda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Abana banywa amata haba ku ishuri no mu ngo

Urubyiruko rwerekanye impano zitandukanye runishimira ibyagezweho
Abamotari ntibatanzwe, bose intero ni ugutora ku gipfunsi
Bemeza ko bazatora Kagame 100%

UMUSEKE.RW