Kiyovu Sports igiye gutangira imyitozo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko ubuyobozi bwicaye bugasesengura ibibazo mbere yo kugarura abakozi mu kazi, ikipe ya Kiyovu Sports iratangira imyitozo kuri uyu wa mbere, yitegura umwaka w’imikino 2024-25.

Mu mezi abiri ashize, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje abanyamuryango ba ryo, igihe umwaka w’imikino 2024-25 uzatangirira ndetse mu minsi ishize iri shyirahamwe ryasohoye itangazo ryemeza ko amakipe yose 16 akina mu cyiciro cya mbere yabonye ibyangombwa byo kuzakina amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatinze gutangira imyitozo kubera ibibazo byiganjemo iby’amikoro no gutakaza abakinnyi bamwe. Nyuma yo kwishakamo ibisubizo biciye mu buyobozi ndetse n’abanyamuryango b’iyi kipe, abakozi bagomba kugaruka mu kazi uyu munsi.

Amakuru yatangajwe n’urubuga [Website] rw’iyi kipe yo ku Mumena, avuga ko abakinnyi baza gutangira imyitozo Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Ni imyitozo iza kuyoborwa n’umutoza mukuru, Bipfubusa Joslin uherutse kongera amasezerano y’igihe kirekire muri iyi kipe.

Bamwe mu bakinnyi bamaze gutandukana na Kiyovu Sports, barimo Niyonzima Olivier wari usoje amasezerano agahita ajya muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard na we wari usoje amasezerano ye agahita ajya muri APR FC na Richard Kilongozi Bazombwa werekeje muri Police FC nyuma y’uko haguzwe amasezerano ye.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bagiye kugaruka mu kazi

UMUSEKE.RW