Liberia : Perezida yatangaje ko azagabanya umushahara we ho 40%

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Liberia yatangaje ko azagabanya umushahara we ho 40%

Perezida wa Liberia Joseph Boakai yatangaje ko azagabanya umushahara we ho 40%.

Ibiro bye byavuze ko yizeye gutanga urugero rw'”imiyoborere ishyira mu gaciro” ndetse no kugaragaza “kwifatanya” n’Abanya-Liberia.

Abanya-Liberia binubira ko ikiguzi cy’imibereho kirimo kwiyongera umunsi ku wundi.

Umuntu umwe kuri buri bantu batanu abeshwaho n’amafaranga ari munsi y’amadolari abiri y’Amerika (ni ukuvuga ari munsi ya 2,600Frw) ku munsi muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Boakai yahishuye umushahara we, avuga ko ahembwa amadolari 13,400 y’Amerika (angana na miliyoni 17Frw). Uko kugabanya umushahara we gusobanuye ko ubu ugiye ku madolari 8,000 y’Amerika (angana na miliyoni 10Frw).

Iki cyemezo cya Boakai gikurikije icy’uwo yasimbuye, George Weah, wagabanyije umushahara we ho 25% ubwo yari perezida.

Bamwe mu baturage ba Liberia bashimye icyo cyemezo cya Perezida Boakai, ariko bamwe baribaza niba koko yigomwe, cyane ko anabona izindi nyungu zirimo nk’amafaranga yo gukoresha buri munsi hamwe n’ubwishingizi bwo kwa muganga.

Uyu mwaka, ingengo y’imari y’ibiro bya perezida igera kuri miliyoni hafi eshatu  z’amadolari y’Amerika (angana na miliyari 3Frw).

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’abadepite bari binubiye ko batabonye imodoka zabo z’akazi, bacyenera kugira ngo bakore inshingano zabo.

- Advertisement -

Nk’uburyo bwo kwigaragambya, abo badepite bagiye ku kazi bari ku binyabiziga bijya kumera nka moto bizwi nka ‘tuk-tuk’, muri icyo gihugu bizwi ku izina rya ‘keh keh’, bikoreshwa n’Abanya-Liberia basanzwe nk’uburyo bwo gukora ingendo.

Boakai yageze ku butegetsi muri Mutarama  uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Weah mu cyiciro cya kabiri cy’amatora.

Yasezeranyije guhangana na ruswa no guhangana n’imicungire mibi y’imari.

Hamwe no gutangaza imitungo ye kuva yagera ku butegetsi, Boakai yategetse ko hakorwa ubugenzuzi bw’imari ikoreshwa n’ibiro bya perezida. Ibyavuye muri iryo genzura ntibiratangazwa.

Boakai yanongereye imbaraga akanama (komisiyo) k’ubugenzuzi rusange bw’imari ya leta ndetse yongereye imbaraga akanama ko kurwanya ruswa.

Ubutegetsi bwa Weah bwaranzwemo ibirego bya ruswa, no gusesagura imari, bituma habaho imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga, ubwo ikiguzi cy’imibereho cyakomezaga kwiyongera ku baturage basanzwe.

UMUSEKE.RW