Maj Gen Vincent Nyakarundi ari mu Bufaransa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi Ari i Rennes mu Bufaransa aho yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’Ungabo.

Ni inama yiga ku kubungabunga amahoro, umutekano no kubitoza urubyiruko.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X ko Maj Gen Nyakarundi Vincent yaganiriye na mugenzi we mu gihugu cy’u Bufaransa, Gen Pierre Schill.

Aho kandi Gen Nyakarundi yanitabiriye ibirori byo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Saint-Cyr Coëtquidan Military Academy ryo muri icyo gihugu.

Muri ibyo birori Gen Nyakarundi yanahahuriye n’Umunyarwanda Cadet Furaha Jean Paul Kabera na we urangije umwaka we wa mbere muri iryo shuri.

Maj Gen Nyakarundi n’abandi basirikare bakuru bitabiriye iyi nama

Maj Gen Nyakarundi n’abo barikumwe bahuye na Cadet Furaha

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE RW