Mgr Mbonyintege yasabye abaturage kumvira abayobozi bihitiyemo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Musenyeri Mbonyintege Smaragde yasabye abaturage kumvira Abayobozi baba bihitiyemo

Ibi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabivuze ubwo yari amaze gutora Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Musenyeri Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’Izabukuru kuri ubu, avuga ko gutora ari inshingano z’Umuturage wese, kandi ko abatora bagomba kwita kuri gahunda nziza Umukandida afitiye abanyarwanda ndetse bakabanza gushishoza ko azazishyira mu bikorwa nkuko yabyiyemeje.

Ati “Twebwe iyo tugiye gutora ntabwo bidusaba kwiterera hejuru kuko icyo tuba twifuza ari ugufatanya n’abandi baturage gushyiraho Umuyobozi.”

Mgr Mbonyintege avuga ko gutora ari uguhitamo gahunda ye warangiza ukamubona.

Yasabye abaturage kumvira Ubuyobozi baba bishyiriyeho bakishimira ko inshingano zabo bazirangije.

Nyiramuhanda Consolée wo mu Mudugudu wa Kabeza, Umurenge wa Shyogwe avuga ko yari yarambiwe k’umunsi w’itora ugera kugira ngo atore umufitiye akamaro.

Ati “Nuko amabwiriza atabitwemerera naho ubundi mba naraye kuri site y’itora.”

Nyiramuhanda avuga ko iyo amategeko ajya kumwemerera aba yatoye uwo yifuza inshuro nyinshi.

Past Ruganza Ephraim wo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri avuga ko kuri site y’itora bariho yabanje gusengana n’abaturage yereka Imana igikorwa cy’amatora yifuza ko Imana yakomeza gutanga Umutekano n’amahoro.

- Advertisement -

Ati “Mu bihugu bimwe usanga igihe cy’amatora aribwo abantu baba bafite ubwoba batinya ko abo bahanganye muri icyo gikorwa cy’amatora bashobora kubica bitandukanye n’uko amatora akorwa mu Rwanda.”

Mu Karere ka Muhanga hateguwe site z’amatora zigera kuri 70 n’ibyumba 431 ubariyemo n’icyumba cy’itora cyihariye cy’abarwayi n’abarwaza bashyize mu Bitaro bya Kabgayi.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde yasabye abaturage kumvira Abayobozi baba bihitiyemo
Byari bimeze nkuko bategura ubukwe
Abaturage babanje gusubika imirimo bajya gutora

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.