Miggy yabonye akazi gashya i Burasirazuba

Umutoza, Mugiraneza Jean Baptiste wari wungirije muri Musanze FC, yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije muri Muhazi United

Amakuru y’isinya ry’uyu mugabo yatangiye guhwihwiswa ku mugoroba w’ejo hashize, ariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga, ni bwo yatangajwe na Muhazi United, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo.

Banditse bati “Twishimiye kubatangariza Mugiraneza Jean Baptiste nk’umutoza wacu mushya wungirije. Yasinye amasezerano y’umwaka umwe”.

Mugiraneza Jean Baptiste batazira Migi agiye kungiriza umutoza Ruremesha Emmanuel usanzwe ari we mutoza mukuru w’iyi kipe iterwa inkunga n’Uturere twa Kayonza na Rwamagana.

Muri Kanama 2023 ni bwo Miggy yagiye kungiriza umutoza Habimana Sosthène Lumumba wamwigishije kugira ngo akorera Licence D ya FERWAFA yabonye muri Mutarama 2024, ubwo yari muri Police FC yasorejemo gukina umupira w’amaguru.

Mu 2020 ni bwo Miggy uri mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati u Rwanda rwagize, yatangaje ko asezeye gukina mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ariko akomeza kuboneka mu makipe asanzwe, na yo yashyizeho akadomo muri Kamena 2023.

Mugiraneza Jean Baptiste yakinnye mu makipe atandukanye arimo La Jeuneusse, Kiyovu Sports, APR FC, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC.

Ubuyobozi bwemeje isinya rya Mugiraneza Jean Baptiste
Muhazi United yasoreje mu myanya y’inyuma
Miggy yari umwungiriza wa Habimana Sosthène muri Musanze FC

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW