Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo buratangaza ko imyiteguro y’irushanwa rya IronMan 70.3 Triathlon rigeze kure, bugasaba abaturage kuzaryitabira kubera inyungu bazabonamo.
Irushanwa ryabaye mu mwaka ushize wa 2023 ryinjije miliyoni 16 z’amadolari, Minisiteri ya Siporo ikavuga ko iteguye ko iry’uyu mwaka rizinjiza ayisumbuyeho.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku makuru ajyanye naho imyiteguro igeze, cyane ko iri rushanwa riteganyijwe kuzaba ku wa 04 Kanama 2024.
Umuyobozi mukuru wa Global Events Bonita Mutoni yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’Abanyarwanda bakina mu kipe y’igihugu, abakinnyi bari mu cyiciro gisanzwe ndetse n’abanyamahanga benshi biyandikishije kurusha umwaka ushize, kandi ko imyiteguro bayigeze kure.
Yagize ati: “Iri rushanwa ni ishema ry’igihugu mu kuritegura turyitaho cyane kuko rizamura ubukerarugendo, hari abakinnyi benshi bazava mu mahanga bamaze kwiyandikisha, twiteguye kuba turi kumwe i Rubavu, bazaza gukina batembere kuko usibye kuba IronMan 70.3 Triathlon kuba ari umukino uzamo ubukerarugendo, winjiriza igihugu amadevise.”
Yakomeje ashimira uburyo akarere ka Rubavu kiteguye umwaka ushize, asaba ko n’uyu mwaka byarushaho kuko imigendekere myiza y’irushanwa izamura isura nziza y’igihugu.
Mulindwa Prosper umuyobozi w’akarere ka Rubavu yavuze ko mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi benshi nk’abakinnyi bazitabira irushanwa hashizweho amatsinda atandukanye agamije gutegura imigendekere myiza y’irushanwa.
Ati “Rubavu duhora twiteguye byagera kuri iri rushanwa kubera rituzamurira isura y’igihugu nta gusinzira, abakinnyi bazaza bisanga, twashyizeho amatsinda akora umunsi ku munsi ku buryo ibikenewe byose ngo bishime bazabibona, bikazamura amarangamutima yabo bakaturangira n’abandi bashyitsi.”
Niyonkuru Zephanie umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko bafatanyije n’abategura irushanwa nka minisiteri bamaze kunoza imyiteguro yabo, kandi biteguye ko rizasiga umusaruro ushimishije.
- Advertisement -
Yagize ati: “Iri rushanwa ririnjiza cyane rikazamura igihugu n’aho ryakorewe abaturage bagacuruza bakiteza imbere, biba ari byiza cyane kuko usanga umuryango wose waje mu Rwanda gukina bakanasohoka tukinjiza, ku rwego rwacu imyiteguro iri ku musozo dusaba n’izindi nzego bireba kwitwara neza.”
Ironman y’uyu mwaka izitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye nk’Ubudage, Ubwongereza, Mexique, USA, Japan, Singapor, RSA, Kenya, Zimbabwe n’abandi bazaturuka ku yindi migabane kwiyandikisha biracyakomeza.
Iri rushanwa rya IRONMAN 70.3 abaryitabira kuri ubu basiganwa mu bilometero 90 ku igare, km 21.1 bakazisiganwa ku maguro, na kilometero 1.9 bagasiganwa boga mu Kivu rikaba ari ku nshuro ya gatatu rizaba ribereye mu Rwanda.
MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW i Rubavu