Motsepe yavuze imyato Perezida Kagame kubera Stade Amahoro

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, Dr Patrice Motsepe, yahamije ko u Rwanda rufite amahirwe kubera Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stare Amahoro ivuguruye.

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe ndetse na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa.

Ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame, Dr Patrice Motsepe yavuze ko Abanyarwanda bafite amahirwe menshi kubera Ubuyobozi bwiza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga Stade Amahoro iri mu nziza ziri ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’abanya-Afurika, dukwiye kwishimira Perezida wacu, Ubuyobozi bwiza ndetse na Stade nziza.”

Dr Motsepe yasabye Abanyarwanda ko bakwiye gushimira Perezida Kagame kubera iki gikorwaremezo cy’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika.

Stade Amahoro izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 45 bicaye neza.

Dr Patrice Motsepe yarebanye umukino na Perezida Paul Kagame
Dr Motsepe yasabye Abanyarwanda gushimira Perezida Kagame kubera Stade Amahoro
Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umukino
Yagiranye ibihe byiza n’Abarwanda
Ubwo bari mu myanya y’Icyibahiro

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW