Muhanga: Umuyobozi wa WASAC arashinjwa imikorere idahwitse

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuyobozi w'Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga, Muligo ahakana ibyo anengwa
Bamwe mu bafatabuguzi b’ikigo gishinzwe isuku n’isukura mu Mujyi wa Muhanga, baranenga uko isaranganya ry’amazi rikorwa mu Mujyi, bagashinja Umuyobozi w’Ishami rya WASAC muri aka Karere Muligo Jean Claude ko kutaboneka kwe ku kazi bitiza umurindi imikorere idahwitse.
Bamwe muri aba bafatabuguzi bavuga ko hashize amezi atatu, batabona igitonyanga cy’amazi WASAC ibaha kandi hari abakomeza kuyabona buri cyumweru bo bahamagara Umuyobozi w’ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga Muligo Jean Claude ntiyitabe.
Gusa aba bafatabuguzi bemera ko ingano y’amazi iki kigo kibaha ari nkeya kuko itangana n’umubare w’abagomba kuyahabwa mu Mujyi wa Muhanga.
Bavuga ko n’ingengabihe Ubuyobozi bwa WASAC bubaha itubahirizwa kuko buri gihe abayabona wakeka ko hari icyo babanza gutanga kubera ko ari bamwe buri gihe.
Umwe yagize ati “Urubuga WASAC yashyizeho ruyihuza n’abafatabuguzi tugerageza gusobanuza Umuyobozi akatwihorera, ndetse n’iyo abashije gusubiza aba atwuka inabi nk’abakoze amakosa kandi kuvuga kuri serivisi mbi tutahawe biri mu burenganzira bwacu”.
Bamwe mubakorana na Muligo Jean Claude bemera ko bimwe mu  bivugwa kuri uyu Muyobozi ari ukuri kuko akazi kenshi ko gusaranganya amazi gakorwa mu masaha y’akazi ndetse na nyuma yayo abakozi ba Leta benshi batashye.
Bavuga ko hari byemezo byinshi birimo kohereza abatekinisiye no gusimbura impombo z’amazi zishaje batafata uyu muyobozi adahari.
Umwe mu bo bakorana yagize ati “Saa kumi nimwe aba yatashye kandi abo yasimbuye bo mu bihe by’impeshyi bamaraga igihe kinini bari mu kazi barwana no gukwirakwiza amazi ku batayafite, bakayasaranganya ku buryo bungana bakurikije ingano y’amazi uruganda ruba rwohereje mu bigega”.
Bavuga ko hari n’Inama bakoranye mu mezi atatu ashize yo gukosora iki kibazo abakiliya ba WASAC banenga bakayabona ku kugero rungana akaba atarayishyize mu bikorwa.
Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga, Muligo Jean Claude ahakana ibyo bamunenga akavuga ko ubusanzwe amazi abakiliya babona ari makeya ugereranije n’abagombaga kujya bayabona buri gihe.
Muligo akavuga ko abenshi bakoreshaga amazi ya WASAC ndetse n’ay’imvura muri ibihe by’izuba bakaba barayabuze.
Ati “Abanshinja kutaba ku kazi barabeshya ntaha akazi karangiye kandi ndara i Muhanga”.
Gusa Muligo yemera ko yari amaze iminsi arwaye akavuga ko aribwo atabonekaga ku kazi.
Yavuze ko bagiye gushaka igisubizo gihamye kugira ngo basaranganye amazi ku bafatabuguzi bose bakurikije  ingengabihe ya buri cyumweru batanga.
Ati “Hari ‘VAN’ tugiye  gushyira ku muyoboro w’amazi ugana mu Cyakabiri ibi bizatuma abataka ibura ry’amazi bayabona”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko nta makuru ahagije yari afite ajyanye n’isaranganya ry’amazi ridakorwa neza.
Ati “Iki kibazo cy’isaranganya ry’amazi mu buryo bungana turaza kukivugana n’Ubuyobozi bwa WASAC ndetse n’uyobozi bw’Akarere tubikemure”.
Kayitesi avuga ko ibyo abakiliya banenga Umuyobozi w’Ishami rya WASAC bagiye kubiganiraho bakareba niba koko gutaha i Kigali kwe aribyo bituma abafatabuguzi batabona amazi.
Umushinga wo kubaka Uruganda rw’amazi rwa Kagaga ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi uramutse ushyizwe mu bikorwa, wakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi muri uyu Mujyi wa Muhanga.
WASAC ivuga ko uruganda rw’amazi rwa Gihuma rutanga metero kibe 3500 mu bihe by’imvura, bakavuga ko ari nkeya cyane ku bafatabuguzi bayo.
Kimwe mu bigega WASAC iherutse kubaka ahitwa iFatima
Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga, Muligo ahakana ibyo anengwa
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga