Muri Academy ya Bayern Munich hongeye gucishwamo umweyo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’umwaka hatangijwe Irerero ryigisha ruhago rya Bayern Munich rikorera mu Rwanda, bamwe mu bana bari batoranyijwe ngo barizamukiremo, bamaze gukurwamo.

Mu mwaka ushize 2023, ni bwo biciye mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iy’u Budage, hatangijwe Irerero rishamikiye kuri Bayern Munich ariko rigashyirwa mu Rwanda.

Abana bagera kuri 50 ni bo batoranyijwe nk’abarushije abandi kugaragaza impano yo gukina ruhago. Gusa muri aba, haje kuvanwamo abagera kuri 20 kubera kubeshya imyaka.

Abasigaye kuri iyi Academy ya Bayern Munich, bongeye kugabanywa nyuma y’igenzura (Évaluation) ryakozwe n’abatoza batoza batoza aba bana.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubwo basezerwagaho mbere y’uko bajya mu biruhuko, hasezerewe abandi bana kubera ko hagomba kujyamo abandi babasimbura.

Amakuru avuga ko hasigaye abana batandatu gusa n’ubwo nta rwego na rumwe ruremeza umubare w’abasezerewe.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Jules Karangwa usanzwe ari Umujyanama mu bya Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yemeje ko hari abana barekuwe ndetse bazasimbuzwa ariko na bo bakazakomeza gukurikiranwa ndetse bakazasimbuzwa abandi.

Ati “Ubundi nyuma ya buri mwaka haba igenzura (Évaluation), abatoza bakareba abazamuye urwego muri byinshi bagenderaho. Ni yo mpamvu rero hari abarekuwe bakazasimbuzwa abandi ariko na bo bakazakomeza gukurikirwa biciye mu ma Centre de Excellence mu mashuri yatoranyijwe ku bufatanye na Ferwafa na Sports Scolaire.”

Uretse Jules kandi, Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri Ferwafa, Mugisha Richard, yemeje ko abana bagabanyijwe ariko ku bw’impamvu zizwi.

- Advertisement -

Ati “Nk’uko twabivuze Academy igitangira, gusohoka no kwinjira kw’abakinnyi ni ibintu bizajya bikorwa buri mwaka nk’uko n’ahandi hose bigenda iyo umukinnyi cyangwa umwana atujuje ibisabwa.”

Yakomeje agira ati “Icy’ukuri ni uko hari abazasohoka n’abandi bazinjira. Ubu barimo gushakwa muri Scouting izakorwa mu Gihugu hose.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abazasohoka batazatereranwa ahubwo bazakomeza gukurikiranwa bya buri munsi ndetse bazishyurirwa ishuri.

Ati “Ubu nta mwana uba muri Academy utazakomeza gukurikiranwa n’abatoza ba Academy kuko ubyifuza wese azakomereza mu ma Centre d’Excellence mu mashuri yatoranyijwe ku bufatanye bwa Ferwafa na Sports Scolaire.”

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.

Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich izafasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu kuyigisha abakiri bato.

Hagiye gushakwa abandi bana bazaza muri Academy ya Bayern Munich
Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri Ferwafa, yemeje ko hari abazasohoka bagasimburwa n’abandi

UMUSEKE.RW