Musanze: EAR Diyosezi ya Shyira irashimirwa uruhare rwayo mu burezi

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abiga muri iri shuri bararishimira uburezi buhatangirwa

Itorero  rya Angilikani,  EAR Diyosezi ya Shyira, rirashimirwa uruhare rwayo mu burezi bw’u Rwanda.

Ni ubuhamya butangwa na bamwe mu banyeshuri biga n’abarangije muri Sonrise School riherereye mu Karere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi baharerera, aho bemeza ko uburere n’uburezi buhatangirwa ari igishoro gikomeye cy’iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Sonrise ni ikigo kinini gishamikiye ku itorero Anglican EAR Diyosezi ya Shyira, aho bigisha kuva mu mashuri y’inshuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, muri ibi byiciro byose bikaba byigamo abana bagera kuri 615 badaturuka muri EAR gusa ahubwo bava no mu yandi madini n’amatorero atandukanye, bijyanye n’intego bafite yo gutanga uburezi budaheza.

Senderi Desirée ni umwe mu babyeyi bafite umwana wize muri iri shuri, avuga ko uburezi buhatangirwa ari ndakemwa ndetse bafite n’ibihamya bifatika, ngo kuko umwana we akirangiza kuhiga yahise abona amahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza muri Canada, kandi atsinda neza.

Yagize ati” Umwana wanjye yarangije mu 2018 muri IT ari umuhanga cyane, ahita abona ishuri muri Canada mu buryo bumworoheye, ntiyigeze agira ikibazo na kimwe mu bandi yaba ku rurimi rw’icyongereza cyangwa mu masomo yiga,  ni umuhanga cyane, byose isoko ni kuri Sonrise, duhamya ko uburezi bahakura ari inkingi ya mwamba mu iterambere ryabo n’Igihugu cyacu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’abakozi muri shuri rikuru ry’ubumenyingiro MIPC, Manzi Innocent, nawe avuga ko aho ageze uyu munsi mu iterambere ry’ubuzima bwe yabigejejweho n’uburere n’uburezi bufatika yakuye muri Sonrise, anavuga ko bwa mbere ajya mu ndege yagiye muri Amerika abikesha iri shuri.

Yagize ati” Icyiciro cy’amashuri yisumbuye buriya ni ikintu kinini kandi gikomeye, kuba narayize muri Sonrise ni inkingi ikomeye y’aho ngeze uyu munsi, nize imibare ubutabire na mudasobwa, twigishwa n’abarimu mpuzamahanga.”

Niga mu wa Gatanu nakandagiye mu ndege bwa mbere ngiye muri Amerika mu rugendoshuri kureba uko biga muri Summer Program marayo ibyumweru bitanu byaramfashije cyane, ibyo byose mbikesha Sonrise, ibi byose bijyanye n’uburere n’ikinyabupfura twahaherewe byatugize abo turibo ubu.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri EAR Diyosezi ya Shyira Rev.Pasteur Bizimana Damascene avuga ko guhuza inshingano kwabo n’ababyeyi mu kwita ku burere n’uburezi bw’abana bahiga aribyo bitanga umusaruro ufatika mu myigire myiza yabo.

- Advertisement -

Yagize ati” Dufatanya n’ababyeyi mu kwita ku burere n’uburezi buhabwa abana bacu, tugakurikirana ko ibyo bategurirwa kwiga byose babyiga, bakitabwaho mu mibereho myiza yabo, ndetse no mu masuzuma duherutse gutanga mu kwezi kwa Kane mu mashuri 57 Diyosezi ifite, iri shuri rya Sonrise niryo ryabaye irya mbere, ni nako bigenda mu bizamini bya leta abana bacu nta wutsindwa baruzuza.”

Umuyobozi mukuru wa Sonrises Byamukama Isac, avuga ko nk’itorero bahisemo kunganira leta mu gutanga uburezi bufite ireme, mu rwego rwo kugira abaturage bashoboye kandi bajijutse, bibanda cyane ku masomo ya Siyansi, ndetse ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo izina rya Sonrise rikomeze gushinga imizi mu burezi.

Yagize ati” Umusanzu wacu nk’itorero ni ugufatanya na leta mu kugira abaturage bashoboye kandi bajijutse, dutanga uburezi budaheza mu madini yose n’amatorero atandukanye abanyarwanda n’abanyamahanga ntawe duheza, twibanda ku masomo ya Siyansi kandi abarimu beza n’ibikoresho bigezweho birahari, abifuza kuharerera amarembo arafunguye.

Sonrise igirana imikoranire na Kaminuza zitandukanye ku isi nko muri Amerika, aho babemerera kwakira nibura abana babiri buri mwaka bafite amanota meza kurusha abandi bakishyurirwa ibisabwa byose, ndetse n’abandi bajya kwiga mu zindi kaminuza zikomeye ku isi byose ari amahirwe bakesha iri shuri.

Usibye kuba itorero rya  Angilikani   EAR Diyosezi ya Shyira rifite iri shuri rya Sonrise, ifite n’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro MIPC naryo rifite abanyeshuri bose hamwe 2,586 n’abakozi 106 rikaba rimaze imyaka 10 rikora, byose bikorwa mu kunganira leta mu gutanga uburezi bufite ireme kandi bugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Iri shuri rigira ibyiciro bitandukanye
Abarangije icyiciro barashimirwa

NYIRANDIKUBWIMANA JEAVIERE

UMUSEKE/ MUSANZE