Musanze : Yapfuye bitunguranye nyuma yo gutegerwa  inzoga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Nahimana Eric wo mu Murenge Shingiro , mu Karere ka Musanze,  yapfuye  bitunguranye nyuma yo kumara icupa ry’inzoga y’urwagwa yari yategewe na mugenzi we.

Ibi byabaye ku wa 17 Nyakanga 2024, mu Mudugudu wa Kadahenda muri uyu Murenge wa Shingiro.

Amakuru avuga ko mu mugoroba  ari bwo umugabo w’umuturanyi wa Nahimana yamuhamagaye amusaba kumusanga mu kabari ko mu i Santere ya Gakingo ngo amugurire icupa ry’ugwagwa.

Ahageze, batangiye kwica akanyota, (gusangira inzoga),   yamutegeye kumara icupa ry’urwagwa, amaze kuyinywa, arataha ageze hafi y’iwabo yitura hasi, mu gutabara basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste, yemeje aya makuru.

Yagize ati  “Uwo muturanyi we yarimo anywera mu kabari amuhamagara amusaba kuhamusanga ngo amugurire inzoga. Yabaye akihagera aramutegera ngo anywe iyo nzoga yari mu icupa y’urwagwa, amubwira ko nayimara aba ari umugabo.

Akomeza ati “Ubwo rero na we ntiyazuyaje yahise ayinywa ayimaramo. Ubwo yarimo ataha yageze hafi y’iwabo yikubita hasi, abaturage bari hafi aho, bashaka amazi bamusukaho bagerageza kureba ko yazanzamuka kuko bacyekaga ko yagize intege nke zituruka ku kunywa inzoga, mu kumukoraho basanga yamaze gupfa”.

Uyu muyobozi avuga ko umuntu akakwemeza ko inzoga ari yo yamwishe gusa Ubugenzacyaha bwahageze , bukazakora iperereza ndetse n’uwaguriraga uwo mugabo atabwa muri yombi.

Ivomo : Kigali Today

- Advertisement -

UMUSEKE.RW