Musanze yongereye amasezerano abakinnyi batanu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, bwemeje ko iyi kipe yongereye amasezerano abakinnyi batanu barimo kapiteni wa yo, Ntijyinama Patrick uzwi nka Mbogamizi.

Inkuru ivuga ko aba bakinnyi bongereye amasezerano muri iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze, yatangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze yitwa Twitter.

Musanze FC yatangaje ko abongereye amasezerano ari umunyezamu, Nduwayo Valeur, Ntaribi Steven, Ntijyinama Patrick, Salom Adeyinka bazageza mu 2026 na Muhire Anicet uzageza mu 2027.

Iyi kipe kandi iherutse gutangaza ko yanatandukanye n’abarimo Manzi Aimable, Muhawenayo Gad, Aime Djicka Gassissou na Ebode Bertrand.

Musanze yasoje shampiyona y’umwaka ushize 2023-24, iri ku mwanya wa Kane nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Mukura VS.

Umuyobozi wa Musanze FC, agerageza kuyiba hafi
Patrick Ntijyinama yongereye amasezerano azageza mu 2026
Muhire Anicet yongereye amasezerano azageza mu 2027

UMUSEKE.RW