Myugariro w’Amavubi yabonye ikipe nshya i Burayi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe  nshya i Burayi

Uyu myugariro w’imyaka 29 yari amaze iminsi atandukanye na AS FAR Rabat yo muri Maroc nyuma yo gusoza amasezerano ye, ikipe ntiyifuze kumugumana.

Amakuru yatangajwe n’ikipe ya AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Nyakanga 2024, binyuze ku rukuta rwabo rwa Instagram, ni uko uyu myugariro w’Umunyarwanda yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Banditse bati “Ubuyobozi bwa AEL butangaje ko bwumwikanye n’umukinnyi mpuzamahanga, Emmanuel Imanishimwe ku masezerano y’imyaka ibiri iri imbere. Amasezerano azatangira gukurikizwa mu gihe azaba atsinze ibizamini byose by’ubuzima bikenewe.”

Mu butumwa burebure banditse kandi harimo kuba uyu mugabo wavukiye i Kigali, amaze gukinira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imikino 40 ndetse n’imikino 89 muri Far Rabat yagezemo mu 2021.

Si we mukinnyi w’Umunyarwanda waba akiniye iyi kipe kuko na nyakwigendera Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yayikiniye mu mwaka wa 2009-2010, aho yakinnyemo imikino 39.

AEL ni ikipe y’amateka kuko imaze imyaka isaga 93 ishinzwe. Mu bikombe byinshi yagiye itwara harimo bitandatu bya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Chypre, birindwi by’Igihugu ndetse na bine biruta ibindi mu gihugu (Super Cup).

Iyi kipe kandi yo mu Mujyi wa Limassol ijya yitabira imikino y’ijonjora ry’ibanze ndetse n’imikino ya Kamarampaka mu marushanwa y’i Burayi nka UEFA Champions League, Europa League na Conference League. Aho nko mu 2012-2013 yakinnye imikino y’amatsinda ya Europa League, mu itsinda C hamwe na Marseille, Fenerbahçe na Burrusia Mönchengladbach.

Mu mwaka wa 2022 ni bwo iheruka imikino yo kumugabane w’i Burayi, ubwo yatsindwaga na Qarabag ku ijonjora rya gatatu muri Conference League.

- Advertisement -

Uretse FAR Rabat yakiniraga, Imanishimwe Emmanuel usanzwe ukinira Amavubi kandi yanakiniye APR FC ndetse na Rayon Sports, ari na yo yamenyekaniyemo.

Mangwende ni umukinnyi mushya wa AER Limassol
Imanishimwe ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW