Myugariro w’Umunyarwanda agiye gukina EUROPA League

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo guhindura ikipe akajya muri Zira FK yo muri Azerbaijan, Mutsinzi Ange ukinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, yashyizwe ku rutonde rw’abo ikipe ye izifashisha mu mikino yo gushaka itike y’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku Mugabane w’i Burayi [EUROPA League].

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga, ni bwo ikipe ya Zira FK yasohoye urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya UEFA Europa League rihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo ku Mugabane w’i Burayi.

Muri ba myugariro bagera kuri barindwi iyi kipe izifashisha, hariho Umunyarwanda, Mutsinzi Ange uherutse kuyisinyira amasezerano y’akazi avuye muri Norvège mu kipe ya FK Jevy. Mutsinzi azajya yambara nimero gatatu [3] muri iyi kipe ye nshya.

Nk’uko bigaragara mu ngengabihe y’imikino ikipe ya Zira FK izakina mu gushaka iyi tike, umukino wa mbere izawukina ku wa kane tariki ya 11 Nyakanga na Sherif Saa mbili z’ijoro.

Mutsinzi Ange yaciye mu makipe arimo AS Muhanga, Rayon Sports, APR FC na CD Trofense yo mu gihugu cya Portugal.

Undi Munyarwanda uheruka gukina irushanwa rya Europa League, ni Nyakwigendera, Ndikumana Hamad Katauti wakiniraga ikipe ya AEL Limassol yo mu Bugereki.

Screenshot
Yanaciye muri Norvège
Mutsinzi Ange ari ku rutonde rw’abo Zira FK izifashisha
Mutsinzi ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW