Ngororero: Inkuba yishe abantu batanu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inkuba yakubise abantu batanu mu karere ka Ngororero

Mu Karere ka ngororero , inkuba yishe abantu batanu bo mu Mirenge itandukanye   ya Muhanda, Sovu, na  Nyange.

Ni mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa mbili z’ijoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko inkuba zishe abantu babiri mu Murenge wa Muhanda, umwe wo mu Murenge wa Sovu, undi umwe wo mu Murenge wa Kabaya n’umwe wo mu Murenge wa Nyange.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko imvura yaguye ku manywa igakomeza nijoro, ku buryo abakubiswe n’inkuba bamenyekanye bwije,

Yagize ati “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe. Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire, kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha”.

Nkusi avuga ko hariho uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza, ariko kubera imihindagurikire y’ikirere abaturage bakwiye gutanga amakuru y’ahari ibibazo bakaba bafashwa byihuse.

Amakuru avuga ko Imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa ku Bitaro bya Muhororo,gukorerwa isuzumwa.

Ivomo: Kigali Today

UMUSEKE.RW

- Advertisement -