Norway: Umunyarwanda yasohoye indirimbo ihumuriza abatakaje ibyiringiro

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Imana Gad Rwizihirwa utuye Norway, yashyize hanze indirimbo nshya ye ya mbere yitwa “HUMURA.”, ihumuriza abatakaje ibyiringiro.

Iyi ndirimbo HUMURA ni indirimbo avugamo ubushuti bukomeye bw’umwami Yesu kristo, avuga ko nta wakurikiye Yesu ngo abure ibyo ashaka, ndetse anashishikariza abantu kumumenya .

Uyu muririmbyi Gad Rwizihirwa yavuze aho yakuye igitekerezo cy’iyi ndirimbo.

Yagize ati” Igitekerezo cy’indirimbo HUMURA cyaje ubwo nari ndi mu nzira mvuye gusura inshuti ndimo nganira na mushiki wanjye ku bijyanye n’urukundo rwa Yesu ariko kandi tuvuga n’urukundo rw’abantu dushingiye ku magambo ya Bibiliya.

Nahise numva Melodie( ijwi ) mu bitekerezo ndayimusangiza arayikunda cyane mubwira ko tuza kongera guhura yavuyemo indirimbo”

Gad  avuga ko impamvu yayise HUMURA yashatse kugaragaza ukuntu nubwo bigoye kubona inshuti nziza kandi umuntu wese ahorana intambara n’ibigeragezo biva kumwanzi( Satani ) akenshi akanyura mu bantu, umuntu wizera Yesu azabitsinda kuko kuba yaramwizeye afite uburinzi bukomeye naho byaba bisa n’ibigoranye.

Uyu muhanzi Gad Rwizihirwa, yatangiye kuririmba kera nubwo atazishyiraga hanze, nyuma yaje kubona ko adakwiye kubyihererana abifashijwemo n’umuryango ndetse n’inshuti.

Yagize ati” Kuririmba na bikunze kuva kera ndetse ngakunda gucuranga gitari ariko gufata umwanzuro wo kuririmba nk’ umuhanzi mbitangiye vuba nyuma yo kubona ko nandika indirimbo zigakundwa n’abantu cyane cyane umuryango n’inshuti zanjye za bugufi”.

Uyu muririmbyi wo kuramya no guhimbaza Imana ahamya ko intego ye ari ukuvuga ubutumwa cyane abinyujije mu ndirimbo.

- Advertisement -

Yagize ati” Nafashe uyu mwanzuro kubera intego mfite yo kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo. Icyo nicyo kinzanye mu muziki kandi ntabwo mfite kubihagarika byaba bisa no kwiyibagirwa”.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW