Nyanza: Abagabo bagiye mu mitsi umwe ahasiga ubuzima

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica muramu we nyuma yo gusanga atongana n’umugore we bakajya mu mitsi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Niyomugabo Jean yagundaguranye na Hakizimana bagwa mu mukingo wa metero eshatu maze bamukuramo atabasha kuvuga.

Hakizimana ukekwaho ubwicanyi afatanyije n’umugore bahise bashyira nyakwigendera kuri moto ngo bamwihutane ku Kigo Nderabuzima cya Mweya ariko bageze ku iteme ry’ahitwa Nyarungu ahita apfa.

Hari umuyobozi mu nzego z’ibanze muri ako gace wabwiye UMUSEKE ko Niyomugabo amaze gupfa batahagaze ahubwo bamukomezanyije kwa muganga.

Avuga ko umuganga waho ku Kigo Nderabuzima cya Mweya ari we wemeje ko Niyomugabo Jean yapfuye koko.

Ukekwaho ubwicanyi yatawe muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi naho umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza