Nyanza: Umuhungu yiraye mu nsina za se arazitema

Mu karere ka Nyanza,  umuhungu yiraye mu nsina za se arazitema gusa ntiharamenyekana icyabimuteye.

Byabereye mu Mudugudu wa Mutima mu kagari ka Rwotso mu Murenge wa Kibirizi mu karere Nyanza.

Urutoki rwatemwe ni urwa Gasangwa Celestin w’imyaka 72, aho  rwatemwe n’umuhungu we witwa Misago Claver w’imyaka 38 .

Amakuru avuga ko uyu musore yatemye urutoki imiringoti ibiri bakaba bari bafitanye urubanza rwaho hatemwe urutoki.

Mu kiganiro  UMUSEKE wagiranye n’umuyobozi wo muri kariya gace, yavuze ko iyo sambu yari mu manza.

Yagize ati”Ahantu yatemye intsina hari mu manza kuko bari barareganye, mu bunzi bari bategereje imyanzuro y’abunzi.”

Uriya muyobozi akomeza avuga ko uriya mubyeyi batabanaga mu nzu imwe kuko umuhungu yari afite umugore n’abana bane akaba ari nawe wari umuhererezi kandi batari baturanye.

UMUSEKE wamenye amakuru kandi ko bariya bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku isambu yari iteyemo ziriya ntsina.

Ikindi kandi uriya muhungu akaba nta burwayi bwo mu mutwe yari afite.

- Advertisement -

Ukekwaho gutema intsina za se ntaraboneka ngo abazwe ibyo akekwaho ahubwo yahise atoroka.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza