Perezida Macron yashimye KAGAME wateje imbere ibikorwa bya siporo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Macron Muri iyi nama ashima ibihugu bya Afurika birimo n'u Rwanda guteza imbere siporo

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashimye Paul Kagame, ku bwo guteza imbere siporo  n’ ibikorwaremezo muri rusange.

Macron yabivugiye mu nama igamije iterambere rirambye muri siporo i Louvre, yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024.

Ni inama iri kuba mu gihe muri iki gihugu hagiye kubera imikino Olempike , iteganyijwe kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.

Perezida wa Repubulika ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma , abayobozi  b’imiryango mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Emmanuel Macron yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu gutegura amarushanwa mpuzamanga, ashima uburyo Perezida Kagame yateje imbere siporo n’ibikorwaremezo.

Perezida w’Ubufaranssa yatangaje ko ibihugu bya Afurika, ibyo muri Pasifika na Amerika y’Amajyepfo   byafashwa mu guteza imbere ibikorwaremezo ari nako hategurwa ibikorwa bitandukanye bya siporo.

Perezida Macron yaboneyeho ashima Paul Kagame w’u Rwanda ku bwo guteza imbere siporo n’ibikorwaremezo.

Ati “Ibi nibyo Perezida Kagame yakoze mu buryo budasanzwe. Mu myaka yashize, narabyibonye ubwanjye, ndeba amarushanwa mpuzamahanga ya basketball ndi kumwe na we. Umuryango mpuzamahanga ugomba  gutera inkunga  ibihugu byifuza kugera kuri iyi ntambwe .”

Macron avuga ko u Rwanda kandi ruri mu mwanya mwiza wo kwakira amarushanwa Mpuzamahanga  mu 2026.

- Advertisement -

Ati “ Perezida, ndatekereza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu cyawe no ku karere kose  muri rusange kugira ngo tugere kuri iki cyerekezo. “

Emmanuel Macron avuga kandi ko usibye kugira ibikorwaremezo, ibi bigomba no guherekezwa n’imyitozo ku bakinnyi kandi gahunda yo guteza imbere siporo igakomeza.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame  bari  i Paris aho bagiye kwitabiri ibirori byo gutangiza Imikino Olempike bizabera i Paris kuwa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024.

UMUSEKE.RW