Museveni yihanganishije Donald Trump uheruka kuraswa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Trump uheruka kuraswa yihanganishijwe na Perezida wa Uganda Museveni Yoweri Kaguta

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yihanganishije uwigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uheruka kuraswa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Museveni mu butumwa yanyujije kuri X yahoze ari twitter, yavuze ko yamenye amakuru y’iraswa ryabaye ku wa 13 Nyakanga 2024, mu Ntara ya Pennsylvania, avuga ko guverinoma n’abaturage ba Uganda bamwihanganishije.

Ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Uganda ndetse no mu izina ryanjye, ndifuza kugaragaza akababaro twatewe n’ibyabaye kuri Donald Trump.”

Yoweri Kaguta Museveni yatangaje kandi ko kurasa Donald Trump ari igikorwa giteye ubwoba ndetse cy’ubugwari ,gikwiye kwamaganwa, kuko gishyira mu kaga ubuzima bwa Trump n’ubw’abamushyigikiye.

Museveni kandi yihanganishije umuryango w’umuturage waguye muri ibi bikorwa byo kurasa Donald Trump.

Ati “ Ndihanganisha kandi umuryango w’uwaburiye ubuzima muri uku kurasa.

Museveni avuga ko iki gikorwa gihabanye n’amahame ya demokarasi, yifuriza Trump gukira vuba .

Ati “ Ndakwifuriza gukira vuba . Ibitekerezo n’amasengesho byacu biri kuri mwe.”

Trump yarashwe ku gutwi ku cyumweru tariki ya  14 Nyakanga 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika

- Advertisement -

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) rwatangaje  Thomas Matthew Crooks, w’imyaka 20 y’amavuko  ari we wagerageje kwica Trump.

Uyu musore yahise araswa n’abashinzwe umutekano wa Trump ndetse arapfa.

UMUSEKE.RW