Perezida Museveni yavuze imyato KAGAME

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Museveni yishimiye intsinzi ya Kagame

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Chairman ku bwo gutsinda amatora, amubwira ko kongera gutorwa kwe ari igihamya ku cyizere abaturage b’u Rwanda bafitiye imiyoborere ye.

Kuva ku ya 14-16 Nyakanga 2024, mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Mu by’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagaragaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, arusha abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza wagize 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Nyuma yo gutsinda amatora, abakuru b’ibihugu bitandukanye bashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya kane, izageza mu 2029.

Perezida wa Uganda Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Chairman ku ntsinzi yabonye yo gukomeza kuyobora u Rwanda.

Yagize ati “Kongera gutorwa kwawe ni igihamya ku cyizere abaturage b’u Rwanda bafitiye imiyoborere yawe.’’

Perezida Museveni yijeje Paul Kagame ko Uganda n’u Rwanda bizakomeza gukorana mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Yakomeje agira ati “Uganda ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’imena mu cyerekezo gihuriweho kigana ku kwimakaza amahoro n’iterambere. Tuzakomeza gukorana mu bifitiye inyungu ibihugu byacu n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Umwami Mohammed VI wa Maroc nawe yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame mu matora aherutse kuba mu Rwanda.

- Advertisement -

Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu, byanditse ko mu butumwa yamwoherereje, Umwami Mohammed VI yamushimiye we n’Abanyarwanda bamugiriye icyizere ndetse n’ubushobozi bwe mu kubageza ku bikorwa byinshi by’iterambere.

Mu bandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bamaze gushimira Paul Kagame barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; William Ruto wa Kenya na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Abiy Ahmed wa Ethiopia, Phillip Nyusi wa Mozambique n’abandi.

Umwami wa Maroc nawe yishimiye intsinzi ya Kagame
Museveni yishimiye intsinzi ya Kagame

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW