Rayon izakina n’ikipe yo muri Tanzania muri “Rayon Day”

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports yahamije ko izakina na Azam FC ku munsi w’Igikundiro mu birori bizabera kuri Stade Amahoro, inamurika imyenda mishya izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Nyakanga 2024, ku cyiciro cya SKOL mu Nzove habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’Umuyobozi wa SKOL, Eric Gilson, ndetse n’uwa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle hatangazwa gahunda y’Icyumweru cyahariwe Rayon Sports.

Ibi birori ngarukamwaka kuri iyi nshuro bizaba byihariye kuko bizahurirana n’imyaka 10 ishize ubufatanye hagati ya Rayon Sports na SKOL Rwanda butangiye.

Eric Gilson uyobora SKOL yatangaje ko banyuzwe n’imikoranire bagiranye na Rayon Sports guhera mu 2014, anahamya ko ibyo bakora byarushijeho kumenyekana bitewe n’iyi kipe.

Agaruka ku bufatanye hagati y’impande zombi, Perezida Uwayezu yavuze ko ashimira abamubanjirije kuba barateye intambwe yegera uru ruganda kugira ngo bakorane. Uyu muyobozi kandi yashimiye SKOL by’umwihariko ku bw’ubufatanye bwiza bagiranye burimo n’ibyo yabahaye nyamara bitari mu byari mu masezerano.

Ati “Ibyo baduhaga byagiye byiyongera buri muns, ndetse hari n’ibyo baduhaga bitari mu masezerano. Urugero: ntabwo [mu masezerano] harimo kubaka ikibuga [ikipe ikoreraho imyitozo] ndetse igihe kiragera bashyiramo ‘synthetique’ ndetse n’aho abantu bashobora kwicara hagera ku myanya 1000. Hari n’ibyumba byo kuraramo, hari akabari; ntabwo byari mu masezerano. Barabyubatse babishyira mu maboko ya Rayon Sports.”

Icyumweru cyahariwe Rayon Sports “Rayon week” gikubiyemo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo imikino ya gicuti izakinwa ku bufatanye n’abaterankunga SKOL na RNIT Iterambere Fund. Kuri ubu imikino ibiri yamaze gutangazwa ko izakinwa harimo uwo bazakina na Amagaju FC ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga kuri Stade ya Huye ndetse n’uwo bazakinira i Musanze bakina na Musanze FC tariki 27 Nyakanga 2024.

Kuri iyi mikino yombi kwinjira bizaba ari ubuntu ndetse kuri buri mukino hakazaba igitaramo kizaba kirimo umuhanzi Bushali ndetse na DJ Brianne bazabana muri uru rugendo.

“Rayon Week” izasozwa n’ibirori nyirizina bizaba tariki 3 Kanama 2024, ubwo Rayon Sports izamurika ku mugaragaro abakinnyi bashya izakoresha yaba ku ikipe y’abagore n’iy’abagabo ndetse n’imyambaro bazambara.

- Advertisement -

Ibi birori kandi bizasozwa n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Azam FC yo muri Tanzania, mu gihe ikipe y’abari n’abategarugori yo izakina na Kawempe Muslim FC Women yatwaye shampiyona ya Uganda. Ni imikino yose byemejwe ko izabera kuri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45.

Ubwo yari abajijwe ku mpamvu bahisemo ikipe ya Azam FC, Perezida Jean Fidel yasubije ko atari ukubera ko izakina na mukeba wabo APR FC mu mikino ya CAF Champions League nk’uko bamwe babikeka, ahubwo ko ari uko bari bagerageje andi makipe akomeye arimo Raja Casablanca, Mamelodi Sundowns, Yanga Africans na Simba SC ababwira ko ataboneka bitewe n’impamvu zitandukanye.

Yasabye abakunzi ba Gikundiro kuzitabira ibi birori ku bwinshi bityo bakazuzura Stade Amahoro.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru kandi hamuritswe imyambaro Murera izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Hazaba kandi hari n’imyambaro mishya y’abafana izaba iri mu byiciro bitandukanye kugira ngo buri mukunzi w’ikipe azawubone bijyanye n’amikoro ye. Ubuyobozi bw’ikipe bukaba bwatangaje ko imyambaro izatangira kugurishwa mu mpera z’uku kwezi mbere y’uminsi nyirizina wa tariki ya 3 Kanama.

Mu mwaka ushize ubwo Rayon Sports yateguraga umunsi wayo yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0, mu gihe mu 2021 yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, mu 2022 itsindwa na Vipers SC igitego 1-0. Iheruka intsinzi yo kuri uyu munsi mu 2019 ubwo yatsindaga Gasogi United ibitego 3-1.

Azam FC izakina na Rayon Sports ku munsi w’Igikindiro

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW