Rayon Sports ikomeje kureshya Aba-Rayons mu mikino ya gicuti

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports yongeye gutsinda ibitego 3-1 yikurikiranya, mu mukino wa gicuti yatsinzemo Musanze FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Ubworoherane.

Ni umukino wa gicuti warebwe n’Umutoza Mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo ‘Robertinho’ n’Umwungiriza we, Umunya-Tunisie, Quanane Sellami basinye ku munsi w’ejo hashize nk’abatoza bashya b’iyi kipe ikomoka i Nyanza.

Ni umukino kandi wakinwe n’abakinnyi bashya barimo Junior Elenga wakinaga umukino we wa mbere nyuma yo kugurwa avuye muri As Vita Club yo muri Repubulija Iharanira Demokarasi ya Congo.

Musanze FC yakiniraga ku kibuga cyayo ni yo yanyeganyeje inshundura bwa mbere muri uyu mukino binyuze ku gitego cyatsinzwe na Buba Hydra. Iki gitego cyaturutse ku mupira wazamukanwe ku ruhande rw’ibumoso n’abakinnyi ba Musanze, maze ugeze mu rubuga rw’amahina abakinnyi ba Rayon Sports bananirwa kuwukuraho, ahubwo bawihera Hydra wahise awushyira mu izamu.

Nyuma yo kuva kuruhuka, Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyo kugombora cyatsinzwe na myugariro w’ibumoso, Bugingo Hakim watsindaga igitego cye cya kabiri muri iyi mikino ya gicuti, nyuma y’icyo yatsinze Amagaju mu cyumweru gishize.

Iki gitego cyo kugombora cyaturutse ku mupira Ombolenga Fitina wari wambaye igitambaro cy’ubuyobozi yazamuye mu rubuga rw’amahina, maze Hakim awushyira mu izamu n’umutwe nyuma y’aho Junior Elenga yari awuhushije.

Bidatinze, Aba-Rayons bongeye guhaguruka bishimira igitego cya kabiri ikipe yabo yari ibonye. Igitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston kuri penaliti, usanzwe uzwiho ubuhanga mu kuzitera. Ni penaliti yavuye ku ikosa ryari rikorewe Adama Bagayogo ukomeje kwiyereka abakunzi b’iyi kipe.

Uretse kugira uruhare mu gitego cya kabiri, Bagayogo yongeye gutanga ibyishimo i Musanze ubwo yanyeganyezaga inshundura ku nshuro ya gatatu ku ruhande rwa Rayon Sports. Wari umupira yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso, maze acenga ba myugariro ba Musanze, ateye umupira barawitambika, uhita ukomereza mu nshundura.

Umukino warangiye Rayon Sports ibonye intsinzi y’ibitego 3-1, bisa nk’ibyo yatsinze Amagaju mu cyumweru gishize. Ni imikino yombi yabaye ku bufatanye n’umuterankunga RNIT Iterambere Fund, mu cyiswe “Rayon Week” kizageza ku munsi nyirizina wa Rayon Day.

- Advertisement -

Uyu Munsi w’Igikundiro uzaba tariki ya 3 Kanama 2024 besurana na Azam FC yo muri Tanzania. Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, nyuma y’impinduka zabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho ku ikubitiro ibi birori ngarukamwaka byari buzabere kuri Stade Amahoro.

Bagayoko akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports
Ibyishimo ya Gikundiro i Musanze
Rayon Sports yarushirije Musanze FC ku kibuga cya yo
Ibrahim akomeje guha ibyishimo Aba-Rayons
I Musanze yahatanze ibyishimo
Omborenga Fitina ni we wari wambaye igitambaro cya kapiteni

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW